Impamvu INGABIRE Victoire azitaba RIB yamenyekanye

Mme Ingabire Victoire uheruka guhabwa imbabazi na Perezida, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira, 2021 aritaba Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, ku mpamvu z’iperereza.

Ingabire Victoire Umuhoza iwe ubwo yaduhaga ikiganiro ( Archives)

We ubwe kuri Twitter yanditse ati “Nasabwe kujya kuri RIB ejo tariki 19 Ukwakira, 2021 saa tatu n’igice mu gitondo (9h30 a.m). Nzajyayo.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko Ingabire Victoire azitaba RIB mu rwego rw’iperereza.

Mu butumwa yaduhaye ati “Yego, yahamagajwe bishingiye ku iperereza riri gukorwa kuri nyiri Umubavu TV n’abandi bantu umunani (8) bafashwe mu Cyumweru gishize.”

Mme Ingabire Victoire aherutse kubwira BBC ko hari abayoboke b’ishyaka rye ritaremererwa gukorera mu Rwanda (DALFA-Umurinzi) bagera kuri 7 batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

 

Mu kiganiro INGABIRE Victoire yahaye BBC yavuze ko adafite ubwoba bwo gufungwa

Ati: “Ndasaba abayobozi gushirika ubwoba. Muri DALFA ntabwo dushobora kuba mu bantu bashaka kubyutsa imidugararo, turareba ibiriho, ibyiza bisigasirwe, ibitagenda bikosorwe”.

Avuga ko amategeko ateganya ko nyuma y’amasaha 48 ubugenzacyaha bushyikiriza ubushinjacyaha dosiye, ariko ko ibyo bitaraba ku bayoboke be bafunzwe.

- Advertisement -

Yavuze ko “nta bwoba” afite bw’uko yakongera gufungwa, akavuga ko aho atuye bahazi.

Ati “… nta tegeko nabangamiye, nta tegeko nishe, icyo nsaba ni uko twubaka igihugu kigendera ku mategeko kugira ngo ibintu nk’ibi bicike mu Rwanda”.

“Ikindi nsaba ni uko uburenganzira bwabo [abafunzwe] bw’ibanze bwubahirizwa, ntiturashobora kubashyira ibyo bakoresha isuku…”

Ingabire Victoire yageze mu Rwanda muri 2010 avuga ko aje kwandikisha ishyaka rye FDU Inkingi ariko ahita atabwa muri yombi kubera amagambo aremereye yavuze akigera mu Rwanda arimo ingengabitekeezo ya Jenoside ndetse n’ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yahise agezwa mu butabera araburanishwa, urukiko rumuhamya ibyaha ndetse rumukatira gufungwa imyaka umunani (8) ariko ntiyanyurwa arajurira, urwo yajuririye, muri 2013 rumukatira gufungwa imyaka 15.

Muri Kanama 2018 ari bwo yasohotse muri Gereza ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umukobwa-nabandi-bantu-5-batangaza-amakuru-kuri-youtube-batawe-muri-yombi.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW