Imvura yatwaye ibisenge by’inzu zicumbitsemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi

Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere saa kumi z’umugoroba yangije ibikorwa birimo inzu zatwawe ibisenge harimo n’izari zicumbitsemo abanyeshuri batandatu ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi, ntawahasize ubuzima.

Ibisenge by’inzu byasakambuwe n’imvura ivanze n’umuyaga

Bamwe mu banyeshuri bagizweho ingaruka n’iyi mvura baganiriye n’UMUSEKE bavuze ko nta kintu
na kimwe basigaranye bakibaza uko bari bubeho.

Umwe yagize ati “Inzu twabagamo yari imiryango itatu, igisenge cyayo cyagiye nta kintu twakuyemo bimwe ntabwo tuzi n’aho byagiye, imyenda yajyanye n’igisenge.”

Undi na we ati “Imyenda nambaye niyo nsigaranye yonyine, ubu ntaho kuba ndabona ibyo kurya
na byo ntabyo.”

Aba banyeshuri bakomeza basaba ubuyobozi ko bwakubaka amacumbi y’abanyeshuri kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi kuko ntayahaba.

Ubuyobizi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi bwabwiye UMUSEKE ko nta munyeshuri wakomerekejwe n’iyo mvura cyangwa ngo ahasige ubuzima, abanyeshuri basenyewe bacumbikiwe na bagenzi babo hazashakwa uko bafashwa kubona amacumbi.

Icyo kubaka amacumbi na cyo ubuyobozi buri kugitekerezaho.

Kwizera Giovani Fidele ni umuyobozi wa Kaminuza y’uRwanda ishami ryarusizi yagize ati “Ntabwo ari inzu za Kaminuza y’u Rwanda zangiritse, ni inzu z’abaturage zari zicumbitswemo n’abanyeshuri ba Kaminuza, abo banyeshuri twavuganye na bagenzi babo barabacumbikira, ni cyo kihutirwaga ni ugukorana na ba nyirinzu hakarebwa niba zakongera gusanwa bagasubiramo cyangwa niba bagomba gushaka ahandi ho kuba.”

Yakomejeagira ati “Turi kuganira n’abashoramari kugira ngo turebe niba hari ushobara kubaka amacumbi tukamuha ubutaka akubaka mu buryo twakumvikana na we akaba akemuye ikibazo mu gihe Kaminuza yaba itekereza icyo yongeraho byose biri gutekerezwaho.”

- Advertisement -

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kumenya niba nta bindi byangijwe n’iyi mvura ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ku murongo wa telephoni.

Bagiye gucumbika mu banyeshuri bagenzi babo, bimwe mu bikoresho byabo byatwawe n’imvura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW/Rusizi