Muri Nyakanga 1917, Umwami YUHI V Musinga yemeye ubwisanzure bw’imyemerere ya gikiristu, maze tariki ya 7 Ukwakira 1917 bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ivanjiri igeze mu Rwanda, Padiri Baritazari Gafuku na Donat Reberaho baba abasaserodoti ba Abanyarwanda, ni mu birori byabereye I Kabgayi. Bahabwa ubusaserodoti na Musenyeri Jean Joseph Hirth.
Muri Matayo 28, 19-20 haranditse ngo nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Ayo ni amagambo Yesu/Yezu yasize abwiye intumwa ze mbere y’uko abambwa ku musaraba i Nyabihanga.
Abategetswe kujya kwigisha amahanga yose, mu mwaka w’ 1900, ibirenge byabo byakandagiye ku butaka bw’u Rwanda baje kwigisha ijambo ry’Imana, gusa abanyarwanda bari basanganywe Imana yabo yirirwa ahandi igata I Rwanda.
Abo bari baje kwigisha ivanjiri mu Rwanda baje barangajwe imbere na Musenyeri Jean Joseph HIRTH wari uherekejwe n’abapadiri, abihayimana n’abandi.
Tariki ya 2 Gashyantare1900, nibwo iri tsinda ryakiriwe n’uwari mu izina ry’umwami Yuhi V Musinga yakiriye aba bapadiri bera mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mbere y’uko bakomeza urugendo rugana mu Majyepfo y’u Rwanda.
Maze tariki 4 Gasahyantare 1900, Musenyeri Hirth asiga mu Rwanda Padiri Bard na Paul Barthelemy n’abandi bihaye Imana barimo Frere Anselme abahaye inshingano zo gushinga Kiliziya. Ubwo Jean Joseph Hirth asubira muri Tanzania aho yari afite icyicaro
Abihaye Imana batatu bari basigaye mu Rwanda, urugendo barukomereje mu Ntara y’Amajyepfo. Tariki 8 Gashyantare bari bakandagije ibirenge byabo ku butaka bwa Save. Aho bashyize Kiliziya ya mbere, nyuma bakomereza I Zaza mu Ugushyingo 1900.
Umwaka w’ 1901, tariki ya 25 Mata bakomereje ku Nyundo bahashinga Kiliziya Gatolika. 20 Ugushyingo 1903 hashingwa iya Rwaza, mu Ukuboza uwo mwaka havuka kiliziya ya Mibirizi. I Kabgayi mu karere ka Muhanga naho baje kuhagera tariki 20 Mutarama 1906, mu myaka yakurikiyeho bakomereje Rulindo, Murunda, Kansi n’ahandi kugeza kuri Kiliziya Gatolika ziri mu Rwanda.
Muri Mata 1903, bwa mbere I Save nk’ahari hashinze Kiliziya ya Mbere, abantu 26 barabatijwe. Undi mwaka wakurikiyeho nibwo habayeho gushyingirwa Imbere y’Imana, ari nabwo hatoranyijwe abanyarwanda bajya kwiga mu Iseminari ya Ihangiro muri Tanzania, aho yari mu maboko ya Musenyeri Hirth wari wagejeje abapadiri ba mbere mu Rwanda.
- Advertisement -
Tariki 12 Ukuboza 1912, byabaye ngombwa ko Musenyeri Hirth avanwa muri Tanzania maze azanwa mu Rwanda aho yahise ajya kuba I Kabgayi. Mu 1913, abaseminari bari Hangiro muri Tanzania bazanwa mu Rwanda, kuva ubwo havuka Iseminari nto ya Kabgayi iiwi nka St. Leo ndetse na Seminari ya St Charles Borromeo Kabgayi zagombaga kwigamo Abanyarwanda n’Abarundi.
Muri Nyakanga 1917, Umwami YUHI V Musinga yemeye ubwisanzure bw’imyemerere ya gikiristu.
Kuva mu 1900 ubwo Musenyeri Jean Joseph Hirth yakandagiraga ku butaka bw’u Rwanda, kugeza muri Nyakanga 1917 ubwo umwami Yuhi V Musinga yemeraga ubwisanzure bw’imyemerere ishingiye ku iyobokamana, u Rwanda rwari rutarabona umupadiri n’umwe.
Tariki ya 7 Ukwakira 1917 bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ivanjiri igeze mu Rwanda, Padiri Baritazari Gafuku na Donat Reberaho babaye abasaserodoti ba mbere u Rwanda rwabonye.
Ni mu birori byo gutanga isakaramentu ry’ubusaserodoti byabereye I Kabgayi, maze Musenyeri Hirth Jean Joseph abagira abapadiri ku mugaragaro. Kuva ubwo u Rwanda ruba rubonye abasaserodoti by’Abanyarwanda.
Tariki 7 Ukwakira 2021, imyaka 104 irashize Kiliziya Gatolika mu Rwanda ibonye abapadiri babiri bavuka ku banyarwanda.
Padiri Baritazari Gafukuna Donat Reberaho ni bantu ki?
Padiri Baritazari Gafuku yavutse mu mwaka w’ 1885, avukira I Zaza muri Diyoseze ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Yabyarwaga na Kamurama na Nyirahabimana.
Naho Padiri Donat Reberaho, we igihe yavukiye ntikizwi neza gusa ni hagati y’umwaka 1894-1895, avukira Rubona i Save ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Yabyarwaga na Semihari na nyina Nyirandekeye.
Padiri Reberaho yabatijwe tariki ya 19 Nzeri 1903, maze ahabwa izina rya gikiristu Donat. Umubyeyi we wa batisimu yabaye Alphonse Mbonyigaba. Mbere yo kwinjira mu iseminari nto, Donat Reberaho yabaye umukatejiste n’umufasha w’abamisiyoneri.
Muri Nyakanga 1904, Musenyeri Hirth yakiriye Gafuku Balthazar na Donat Reberaho n’abandi basore barimo Joseph Bugondo na Pierre Ndegeya mu iseminari ya Hangiro I Bukoba muri Tanzania.
Aba bombi iseminari nto bayize kuva mu 1904 kugeza mu 1909, kuva 1909 kugeza mu 1910 bize Filozofiya, naho mu 1910 kugeza mu 1913 bize Tewolojiya. Balthazar GAFUKU yahawe ubudiyakoni mu Ukwakira 1916, ni mu gihe Donat REBERAHO ahabwa ubudiyakoni hari tariki ya 8 Ukwakira 1916. Maze bahabwa ubupadiri tariki ya 7 Ukwakira 1917, babuhabwa na Musenyeri Hirth muri Katedrali ya Kabgayi.
Balthazar Gafuku yitabye Imana ku wa 14 Kamena 1959, ku myaka 75 y’amavuko. Ashyingurwa I Mugombwa, ubu ni mu Karere ka Gisagara, ni mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wayobowe na Musenyeri André Perraudin.
Ni mu gihe Padiri Donat Reberaho bari baraherewe rimwe isakarame ry’ubusaserodoti yari yaritabye Imana mbere, aho yari akiri muto ku myaka 41 y’amavuko hari ku wa 1 Gicurasi 1926.
Uretse aba bapadiri ba mbere b’Abanyarwanda babiri, bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye Musenyeri, uwo ni umwepisikopi w’Umunyarwanda, Musenyeri Aloys Bigirumwami.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yongeye gutera indi ntambwe idasanzwe ubwo umukaridinali wa mbere w’umunyarwanda yabonekaga, uwo ni Antoine Cardinal Kambanda, yabuhawe tariki 28 Ugushyingo 2020. Kuri ubu ni Arkiyepiskopi wa Kigali.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW