Indi ntambwe, abarwanyi 11 bafatiwe i Burundi bashyikirijwe u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri igihugu cy’u Burundi cyashyikije u Rwanda abarwanyi 11 bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN uvuga ko u Rwanda u Rwanda, ndetse ibitero byawo bikaba byarakunze kumvikana mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, no ku ishyamba rya Nyungwe.

Aba ni 11 bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bashyikirijwe u Rwanda

Iki gikorwa cyabereye ku mupaka wa Nemba, mu Karere ka Bugesera.

Ku ruhande rw’u Rwanda hari Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriya ipereza rya gisirikare, naho u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye iperereza.

Ni indi ntambwe itewe ku mubano w’ibi bihugu byahoze birebana ay’ingwe mu myaka itanu ishize, ubu bikaba bigerageza kuzura umubano mwiza hagati yabyo.

Guha u Rwanda bamwe mu barurwanya bafatiwe i Burundi bibaye nyuma y’iminsi 4 gusa, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, François Habitegeko asanze mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke witwa Bizoza Carême, bakagirana ibiganiro.

Bemeranyije ko bazajya buhura buri mezi atandatu mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ibiganiro byabo byabereye ku mupaka wa Ruhwa uri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama, ugabanya Rusizi na Komini Rugombo mu Burundi.

Uretse kuba Abayobozi bagenda bagaragaza imvugo nziza, u Rwanda n’u Burundi byiyemeje guhanahana abarwanya buri ruhande. Tariki 30 Nyakanga, 2021 u Rwanda rwashyikije u Burundi abarwanyi bafatiwe ku butaka bwarwo bo mu nyeshyamba za Red Tabara zirwanya u Burundi, nyuma tariki 20 Kanama, 2021 u Rwanda nabwo rwashyikirije u Burundi abagabo babiri bakekwaho ubujura.

Hari hashize igihe gito Umuseke ubagejejeho inkuru y’uko hari abantu 13 bafatiwe mu Burundi ibinyamakuru byaho byemezaga ko ari inyeshyamba zirwanya u Rwanda, ndetse ko hamaze iminsi hari imirwano hagati y’ingabo z’u Burundi n’izo nyeshyamba.

- Advertisement -

U Burundi buracyasaba u Rwanda gutanga abakekwaho uruhare mu gukora Coup d’Etat mu 2015 ubwo Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya 3 itaravuzweho rumwe, ngo nibwo buzafata icyemezo cyo gufungura umupaka.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/u-burundi-busaba-u-rwanda-kubaha-abakekwaho-gukora-coup-detat-bugafungura-umupaka.html

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, François Habitegeko na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême baramukanya

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW