Intara y’Iburasirazuba iri imbere mu kugira abafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko ishusho y’iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nyuma y’uko utubari dufunguwe idahagaza neza kuko kuva tariki 22 Nzeri kugeza 2 Ukwakira abantu 1,439 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu gihugu hose abantu 1,439 bamaze gufatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza nyuma y’uko dufunguwe

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ariyo izo ku isonga mu kwica amabwiriza yashyizweho agenga utubari kuko hamaze gufatwa abantu 477, iyi Ntara ikurikirwa n’Umujyi wa Kigali n’abantu 309. Mu ntara y’Amajyaruguri ni abantu 288, Amajyepfo bangana na 256 naho Iburengerazuba ni 109.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari bamwe bitiranyije amabwiriza bagafungura utubyiniro kandi ku rupapuro rw’umuhondo tutanditseho, ashimangira ko abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagafungura utubyiniro batazihanganirwa kandi bahanwe.

Ati “Mu igenzura twakoze ubonye abantu bafatiwe mu tubari tutahawe uburenganzira n’abadafite ibyangombwa bibemerera gufungura wakumirwa. Icyagaragaye ni uko abantu biyongereyeho ikindi, hari abantu 64 bafashwe muri Gasabo barimo kubyina, nyamara akabari nubwo kafunguwe hari abiyongereyeho akabyiniro. Ku rupapuro rw’umuhondo nta kabyiniro kariho kuko ababyanditse ntibibagiwe kwandikaho akabyiniro cyangwa night-club.”

CP Kabera yakomeje agira ati “Aho hafatiwe abantu babyina nihafungwa amezi atatu bagacibwa n’amande Frw 100, 000, nyuma y’Ibyumweru bitatu cyangwa kimwe, utubyiniro tugafungurwa hagashyirwaho amabwiriza atugenga, uwo we ko akabari ke kazaba kagifunze inyungu izaba irihe? Kubera iki abantu batubahiriza amabwiriza ariho uko yakabaye? Kubera iki abantu bakunda kujya kure y’ibyemewe cyangwa bakajya hafi y’ibitemewe?”

Mu mpera z’Icyumweru gishize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze akabari ko mu Murenge wa Kimihurura muri Gasabo ndetse n’akabari k’imwe mu mahoteli akorera mu Kiyovu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko nta kidasanzwe mu gufunga utu tubari nyuma y’igihe gito dufunguye, kuko hari henshi bakora kandi bubahiriza amabwiriza yashyizweho. Gusa ngo ntibazahwema kwigisha, guhwitura no guhana aho bibaye ngombwa.

Ati “Birashoboka kandi cyane kuko nta nubwo byacitse kuko hari hamwe babyubahiriza kandi neza, abantu bakajya mu kabari, bakabacurangira Karaoke, bakaka icyo kunywa ariko amabwiriza icyo asaba bakacyubahiriza. Ariko wagera ahandi ugasanga ni mu kindi gihugu kuko bihabanye. Kuba hari bamwe bahanwe nta gikuba cyatsitse kuko hari ababyubahiriza, gusa ntitwareka gukomeza gukora ubugenzi, kwigisha, guhwitura no guhana aho tubona ko ari ngombwa.”

- Advertisement -

Kuva tariki 22 kugeza ku wa 2 Ukwakira, abantu 1,439 nibo bafashwe mu gihugu barenze ku mabwiriza agenga ifungura ry’utubari, harimo abafatiwe mu tubari twafunguye nta byangombwa duhawe cyangwa tutujuje ibisabwa ndetse n’abafatiwe mu tubyiniro.

Intara y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga mu kugira umubare munini w’abarenze ku mabwiriza agenga ifungura ry’utubari, igakurikirwa n’Umujyi wa Kigali ari naho hagaragaye abantu bafatiwe mu tubyiniro.

Ubuyobozi bwongera kwibutsa abantu ko badakwiye kudohoka ku kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari, bityo kandi amabwiriza yashyizweho akubahirizwa uko bikwiye.

Tariki ya 23 Nzeri nibwo Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano yasohoye amabwiriza agena ibisabwa ngo akabari gafungure, harimo kuba abantu bahana intera ya metro imwe n’igice, ndetse n’abakozi bakaba bakingiwe Covid-19. Aya mabwiriza yashyizweho nyuma y’uko tariki 21 Nzeri 2021, Inama y’Abaminisitiri ifunguye utubari nyuma y’amezi 18 dufunze.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW