Kamonyi: Abahinzi barifuza ko hubakwa uruganda rutunganya Inanasi beza

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, bifuza ko bubakirwa uruganda rutunganya igihingwa cy’inanasi, kuko umusaruro babona udafite aho utunganyirizwa.

Abahinzi bavuze ko hari igihe umusaruro ubura abaguzi bikabatera ibihombo

Aba bahinzi bavuga ko igihingwa cy’inanasi muri uyu Murenge kihiganje, bakavuga ko hari igihe basarura inanasi nyinshi zikabura abaguzi bakazatangira makeya kugira ngo zitabora.

Uwimana Perpetue umwe muri aba bahinzi avuga ko mu masoko babahera igiciro bashaka, bashingiye ku musaruro wabonetse.

Ati”Iyo habonetse inanasi nyinshi baduhera igiciro bashaka, ariko hubatswe uruganda byadufasha.”

Uwimana yavuze ko hari nubwo igiciro kigabanuka aho usanga inanasi imwe yaguraga amafaranga 600, abaguzi bakayitwarira 150 gusa.

Umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’igihingwa cy’inanasi mu Murenge wa Kayenzi Yankurije Jean Claude, avuga ko mu bahinzi babashije kuvugana abenshi muri bo basabye ko hubakwa uruganda kandi rugashyirwa mu Murenge wa Kayenzi ahakunze kwera inanasi nyinshi.

Yankurije yemeje ko ibyo aba bahinzi basaba bifite ishingiro kuko hari igihe umusaruro wabo ubapfira ubusa.

Yagize ati “Ibyavuye mu bushakashatsi tugiye kubishyikiriza inzego z’Akarere nizo zibifataho umwanzuro.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi Tuyizere Thaddée, yavuze ko usibye mu Murenge wa Kayenzi inanasi zeramo, hari indi Mirenge ibonekamo igihingwa cy’inanasi ku gipimo kiri hejuru.

- Advertisement -

Yagize ati ”Mu Murenge wa Ngamba, uwa Kayumbu na Mugina hose heramo inanasi uruganda rurakenewe kugira ngo umusaruro w’abaturage utabapfira ubusa.”

Tuyizere avuga ko hariho uruganda byafasha impande zose kubonamo inyungu. Uyu Muyobozi yijeje abahinzi ko bagiye kubakorera ubuvugizi uruganda rukubakwa.

Abarenga 1000 mu Murenge wa Kayenzi, bahinga inanasi ku buso bwa hegitari 1500.

Mu nama yahuje abahinzi b’inanasi abashakashatsi kuri iki gihingwa, Umuryango COCOF n’inzego z’Akarere bemeranyijwe ko bagiye guhuza imbaraga bagashaka uko uru ruganda rwubakwa.

Uwimana Perpetue avuga ko bifuza kubakirwa uruganda rutunganya igihingwa cy’inanasi
Yankurije Jean Claude uri mubakoze ubushakashatsi avuga ko hakenewe uruganda rutunganya inanasi
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamony, Tuyizere Thadee yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi uru ruganda rukubakwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kamonyi