Kigali: Abarimo Abanyamakuru bahuguwe ku burenganzira bwa muntu

Bamwe mu  banyamakuru bo mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakozi  b’imiryango  iharanira uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 basoje amahugurwa y’iminsi 10 yibanda  uko bakwiye guhugura abandi ku burenganzira bwa muntu.

Bamwe mu banyamakuru n’abakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu basoje amahugurwa y’iminsi 10 ku burenganzira bwa muntu

Ni amahugurwa yateguwe na sendika y’abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu STRADH ( Syndicat de Travalleur de droit de l’homme ) yatangiye kuva tariki ya 3 asoza 13 Ukwakira 2021 yitabirwa  n’abagera kuri 20 .

Dusabirema Tite ,umwe mu banyamakuru bayitabiriye, yavuze ko yarushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwa muntu  n’uburyo yakorera ubuvugizi umuturage  ariko yifashishije itegeko rimurengera.

Yagize ati “Aya mahugurwa nk’umunyamakuru, ikintu cy’ingenzi ansigiye , ni uko mu kazi kacu ka buri munsi ko gutara amakuru , kuyatunganya no kuyageza ku baturage turi abavugizi cyangwa abigisha uburenganzira bwa muntu .”

Yakomeje agira ati “Aya mahugurwa yampaye ishusho rusange yo kwibaza ngo ukora ubuvugizi ni muntu ki ?Ni iki aba agomba kuba yubahiriza yaba ibirebana n’uburenganzira bwa muntu  ariko cyane cyane n’amategeko.Ikintu nungutse gishya ni uko gukora ubuvugizi bigendana n’icyo itegeko ribivugaho.”

Umukozi w’umuryango utegamiye kuri leta  ugenzura iyubahiriza ry’amategeko mu Rwanda  CERULAR, Uzamushaka Hassina, yavuze ko mu mahugurwa yungutse ibintu bitandukanye birimo gusobanukirwa icyo uburenganzira bwa muntu icyo ari cyo ndetse n’uburyo umuntu yahugura abandi ku burenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Narize cyane , by’umwihariko uburyo umuntu yahugura abandi kandi  bakagira uruhare muri yo .Ni uburyo bwiza buzadufasha no mu bigo duturukamo. Ikindi namenye neza icyo uburenganzira bwa muntu ari cyo, namenye neza amategeko ajyanye n’ uburenganzira bwa muntu yadufasha  byimbitse kuburengera.”

Umuvugizi wa Sendika y’Abakozi baharanira Uburengenzira bwa muntu(STRADH), Bizimana Alphonse, yavuze ko mu gutegura aya mahugurwa hari hagamijwe  kongera ubumenyi mu kwigisha uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Mu gutegura aya mahugurwa nka sendika y’uburenganzira bwa muntu , nk’intego yacu y’ingenzi ni ugufasha abantu bakora mu burenganzira bwa muntu kongera ubumenyi kugira ngo bakore akazi kabo bahugukiwe nibyo bakora.”

- Advertisement -

Bizimana yavuze by’umwihariko guhitamo guhugura abanyamakuru ari uko  ari bamwe  mu bigisha uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati “Impamvu dukunda guhugura abantu bo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu harimo n’abanyamakuru, ni uko  bagira  uruhare runini cyane  mu kwigisha.Niyo mpamvu twashatse  ko n’abanyamakuru baza bakigishwa uburyo bategura ibiganiro , bakoresheje uburyo bwiza buha ijambo buri muntu wese .”

Yasabye abahuguwe gushyira mu bikorwa amasomo bize ari nako bigisha abandi  uburenganzira bwa muntu hakoresheje uburyo bubaha ijambo.

STRADH isanzwe ifite amatsinda icyenda y’urubyiruko y’abaharanira uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ubw’abana ((SIPETRA) agizwe n’urubyiruko n’abakuru bari mu bavuga rikijyana. Akorera mu turere dutandukanye turimo Umujyi wa Kigali, Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi, Kamonyi mu Murenge wa Mugina , Bugesera mu Murenge wa Rweru ndetse na Rutsiro mu Murenge wa Kivumu.

STRADH Ifite kandi serivisi ikomatanyije yo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana(SIPETRA)( Service integré de protection de l’enfant travailleur) ari naho urwo rubyiruko rubarizwamo.

Muri rusange   ihugura buri mwaka nibura abagera ku 100 hagamijwe kubasobanurira byimbitse uburenganzira bwa muntu.

Bavuga ko bungutse ubumenyi buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW