Kimisagara: Inkongi yafashe inyubako icuruza ibikoresho by’ibinyabiziga yangije byinshi

webmaster webmaster

Inkongi y’Umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi bw’ibinyabiziga (Spare parts) ndetse n’imiryango ibiri ikorerwamo ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi hangirika byinshi.

inkongiyahereye ahakorera igaraji

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nka “CEDEPRAL” hafi y’isoko ry’Inkundamahoro.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko iyi nkongi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, 2021 hataramenyekana intandaro yayo ndetse n’agaciro k’ibyangirikiyemo.

Ibyo bikimara kuba, abaturage biyambaje Polisi y’Igihugu ishinzwe kuzimya inkongi maze na yo ihosha umuriro wari ukomeje kuba mwinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Soveur yemereye UMUSEKE amakuru y’iyo mpanuka, avuga ko bayamenye ndetse ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro yayo.

Yagize ati “Inkongi y’umuriro ni impanuka nk’izindi zose, ntabwo ari ibintu umuntu aba yiteye. Byabaye muri CEDEPRAL ku igaraje rihari. Ikiza ni uko aho tubimenyeye na Polisi yahise ikora ubutabazi. Ibindi turi kureba ibyaba byangiritse ngo ni ibihe, bifite akahe gaciro, tunashaka icyaba cyateye iyo mpanuka.”

Uyu muyobozi yasabye abantu kujya bafata ubwishingizi hirindwa ko bagira igihombo.

Yagize ati “Abantu ni uko bakwiye kuba maso bagakurikirana bakamenya ibijyanye n’insinga, ibintu bahakorera uko bimeze ko bitakwivanga n’ibindi bishobora kwivanga bigateza inkongi y’umuriro, ariko cyane cyane dusaba abantu ibyo bakora ko bakwiye kujya mu bwishingizi.”

Yasabye kandi abantu bavanga imirimo barimo abasudira, n’abakora akazi ko mu magaraje kujya babitandukanya hagamijwe kwirinda inkongi za hato na hato.

- Advertisement -

Kugeza ubu iyo nkongi nta muntu yahitanye cyangwa akomerekeremo nubwo hangiritse byinshi.

Ubuyobozi buasaba abaturage kutavanga ahakorerwa gusudira n’igaraji

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW