KUNNYUZURA NI ICYAHA! Abanyeshuri 7 bagikurikiranyweho harimo 2 bafunzwe

KARONGI – Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko ruri gukurikirana abanyeshuri bo kuri Groupe Scolaire Rubengera ku cyaha cyo kunnyuzura bagenzi babo.

RIB yatangaje ko tariki 23/10/2021, yafunze abanyeshuri babiri (2) biga kuri kiriya kigo, uwitwa RUKUNDO w’imyaka 21, na ISHIMWE w’imyaka 20.

Uru rwego kandi rwabwiye Umuseke ko rukurikiranye abandi 5 badafunze barimo uwitwa Niyomugabo w’imyaka 21, Byiringiro na we w’imyaka 21, Mahirwe  w’imyaka 18, Tuyizere w’imyaka 17 na Rukinataba w’imyaka 19.

Bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri bagenzi babo biga ku kigo kimwe.

RIB ivuga ko ari umugambi bari bapanze wo gukubita abanyeshuri bashya bari baje kwiga ku kigo cyabo ibyo bita “KUNNYUZURA”.

Ibi byarabereye aho ishuri riherereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagari ka Gisanze, Umudugudu wa Nyamagana tariki ya 22/10/2021.

Abafashwe bafungiye kuri RIB STATION YA RUBENGERA mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB “irasaba ubuyobozi bw’amashuli gufata ingamba zo kurwanya ibyo bikorwa by’urugomo bikorwa hagati y’abanyeshuli babyita “KUNNYUZURA”.

- Advertisement -

Ivuga ko bigize ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry ati “Ibibikorwa by’urugomo hari abo biviramo ingaruka zo guta amashuli, cyangwa gukomeretswa nk’uko byagaragaye kuri babiri bakubiswe. Ntabwo bikwiye, bigomba gucika kandi ntabwo byacika ubuyobozi butabigizemo uruhare. Turasaba ubuyobozi bw’ibigo ko bwafata iyambere ibi bigaharara.”

GUKUBITA CYANGWA GUKOMERETSA KU BUSHAKE ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, gishobora gutangirwa igifungo kigera ku myaka 3 ariko kitarenze 5 n’ihazabu ya Frw 500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW