Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro n’iby’ubukerarugendo, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwashyizeho amabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19 agenga ifungura ry’utubyiniro, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibikorwa by’ubukerarugendo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 13 Ukwakira, 2021 yanzuye ko ibikorwa by’imyidagaduro bifungura ariko isaba RDB gushyiraho amabwiriza abigenga. Ni muri urwo rwego RDB yasohoye amabwiriza agenga ibi bikorwa kuri uyu wa 14 Ukwakira, 2021.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwagaragaje ko utubyiniro tugomba gufungura mu byiciro ariko hakakirwa 30% by’ubushobozi bw’akabyiniro.
Abakiliya bagana utubyiniro bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye kandi bakipimisha iki cyorezo mbere y’amasaha 72 kandi bikagaragara ko ari nta bwandu bwa Covid-19 bafite.
Ku ruhande ba nyiri utubyiniro bashaka ko dufungurwa bagomba kubisaba RDB mu nyandiko ya email, ariyo tourism.regulations@rdb.rw RDB ikazajya ibasubiza mu gihe kitarenze iminsi irindwi.
Abakozi batwo bagomba kuba barakingiwe byuzuye kandi bakipimisha buri minsi 14.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwanashyizeho amabwiriza agenga amakoraniro rusange nk’ibitaramo, ibiterane, amateraniro n’amamurikabikorwa.
Ababyitabira bagomba na bo kuba barakingiwe kandi bakipimisha Covid-19 mbere y’amasaha 72, uburyo bwo kwipimisha bushobora kuba PCR cyangwa se uburyo bwihuse.
Ahabera aya materaniro hagomba kwakira 50% by’ubushobozi bwaho, kandi guhana intera no kwambara agapfukamunwa bikubahirizwa, naho ababitegura bazamenyesha RDB mbere y’iminsi 10 ngo bibe.
- Advertisement -
Ibitaramo bya Live Band n’amatorera gakondo na byo byemerewe kuba, gukingirwa no kwipimisha Covid-19 na byo ni itegeko kubabyitabira n’ababikora.
Amahoteli, resitora na Café zifite ahagenewe kubera ibitaramo bemerewe guha serivise abakiliya ariko ntibarenze 50% by’ubushobozi bwaho bibera iyo ari mu nzu, iyo ari hanze bemerewe 75%.
Mu rwego rw’ubukerarugendo naho hashyizweho ingamba zigomba gukurikizwa, harimo ko bamukerarugendo basura pariki z’Igihugu nka Nyungwe, Gishwati-Mukura n’Ibirunga bagomba kugaragaza ko bikingije Covid-19 bakoresheje uburyo bwa PCR kandi bakabikora mbere y’amasaha 72, gusa izindi pariki zo uburyo bwihuse buremewe.
Abakoresha pisine, sauna na serivise za massage bo basabwe kureba niba abakiliya barakingiwe uretse abatagejeje ku myaka 18 kandi hakarebwa niba baranipimishije mbere y’amasaha 72.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwasabye ba nyiri ibigo by’ubukerarugendo n’amahoteli n’abandi barebwa n’aya mabwiriza kuyakurikiza uko yakabaye.
Abazayica nkana bazabihanirwa nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’inzego z’ibanze n’izindi nzego bireba, RDB kandi yibukije abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda iki cyorezo nk’uko bisabwa n’inzego z’ubuzima.
Aya mabwiriza yashyizweho akaba agomba gutangira kubahirizwa kuva tariki 14 Ukwakira kugeza 14 Ugushyingo 2021.
Soma itangazo ryose hano ry’aya mabwiriza ya RDB
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW