Perezida Melchior Ndadaye yayoboye Uburundi amezi 3 gusa mbere yo guhitanwa n’abasirikari , Niwe mu Perezida wa mbere watowe mu Burundi binyuze mu matora.
Mu kumwibuka ku nshuro ya 28, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko gushyira indabo aharuhukiye Ndandaye na Rwagasore bitagomba kuba ibirori gusa ahubwo bikwiriye kwibutsa Abarundi imigambi myiza bari bashyize imbere ku neza y’Uburundi n’Abarundi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Uburundi bwubatswe n’Umurundi umwe, Akarangamutima kamwe n’umuyobozi umwe bakaba barahemukiwe n’abo yise ba “Ntibindeba”.
Yavuze ko kuva ku bitecyerezo bya Ludoviko Rwagasore byunganirwa n’ibya Ndadaye Melchior byose bigashyirwa mu bikorwa na Nkurunziza Petero, bikaba ari nabyo Leta Mbyeyi ayoboye yubakiyeho.
Perezida Ndayishimiye mu kwibuka Nyakwigendera Perezida Ndadaye Melchior yavuze ko uwumva neza Rwagasore akumva Ndadaye agomba gushyigikira igikorwa cyatangijwe na Nkurunziza ari nacyo Leta y’iki gihe ikomerejeho.
Yagize ati “Turikumwe twese, birashoboka.”
Reta y’Uburundi yemeje ko Melchior Ndadaye ari inshungu ya demokarasi, naho umuganwa Rudoviko Rwagasore, akaba inshungu y’ubwigenge bw’u Burundi.
Melchor Ndadaye yiciwe mu kigo cya Gisirikare i Bujumbura. mw’ijoro ryo kuwa 21 Ukwakira 1993, benshi mubo bafatanyaga gutegeka igihugu nabo barishwe.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW