Muhanga: Amaze imyaka itatu asiragizwa yishyuza ingurane y’inzu

Umusaza w’imyaka 62 witwa Kayinamura Faustin utuye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, arasaba kurenganurwa nyuma yo kumara imyaka igera kuri itatu ahora mu nzira ajya kwishyuza ingurane y’inzu ye kugeza aho isenyukiye, abandi babaruriwe rimwe barishyuwe.

                                                                               Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Ubwo mu Murenge wa Mushishiro hubakagwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I, habayeho kugabanyiriza umuvuduko amazi y’umugezi wa Nyabarongo maze hagomerwa uyu mugezi mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga.

Ubwo ibikorwa byo kubaka uru rugomero byaganaga ku musozo, nyuma byagaragaye ko hari abaturage ibikorwa byabo birimo n’amazu byashyizwe mu manegeka n’amazi bagomeye kubera ubu bwubatsi bw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo I, birangira abaturage babaruriwe ko bazahabwa ingurane z’ibyabo byangijwe.

Aha niho, Kayinamura Faustin, nawe inzu ye yabaruwe mu mwaka wa 2018, ihabwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni eshatu, ariko nyuma ngo bigaragara ko agaciro atariko barayagabanya ariko aguma hejuru ya miliyoni eshatu. Gusa ikibazo cyaje kuvuga mu 2019 ubwo iyi nzu yasenyukaga atarahabwa ingurane none ngo kumwishyura byabaye nk’umugani.

Uyu musaza agira ati “Narabaruriwe nk’abandi ngiye kumva ngo babaruye ibitaribyo, njya ku Karere kureba ushinzwe kubarura ubutaka n’ubundi aguma hejuru ya miliyoni eshatu nubwo hari ayavuyeho. Abandi barishyuwe ariko njye sinishyuwe kugeza naho inzu yari yabaruwe isenyuka kubera Ibiza ariko sibyo kuko n’ukubera ayo mazi.”

Ubwo iyi nzu y’uyu musaza yagwirirwaga n’umukingo mu 2019 ntarokoremo na kimwe, yemeza ko yasenywe n’amazi ya Nyabarongo bagomeye yatumye ubutaka bwina. Icyo ghe yahise acumbikirwa mu kigo cy’ishuri, gusa yaje kuvanwamo mu 2020, ubwo amashuri yasubukurwaga.

Gusenyuka kw’iyi nzu ngo byahise bisubiza ibintu irudubi kuko icyabaruwe cyari kitagihari kuburyo yakishyurwa byoroshye.

Ati “Umusozi warayigwiriye irahirima maze Umurenge unshumbikira mu ishuri kugeza abanyeshuri batangiye. Kwishyuza noneho byaranze kuko bansabaga ifishi y’ibyabaruwe, kubera ko inzu itari igihari, byarangoye gusiragira ku Karere gushaka indi fishi kandi inzu  itagihari.”

Kugeza ubu uyu musaza ari kubakirwa inzu y’abatishoboye ngo ave mu icumbi, gusa ngo bamufashije bakamuha ingurane z’inzu ye yakiyubakira iye aho kubakirwa. Agahera ko asaba ubuyobozi kumukemurira ikibazo.

- Advertisement -

Yagize ati “Kugeza ubu aho hahirimye n’iyo nzu hari ikidendezi cy’amazi sinanabona uko mpahinga kuko habaye mu mazi. Nasabaga ko narenganurwa ngahabwa ingurane nk’uko abandi bishyuwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange, Ruzindana Fiacre, avuga ko nubwo inzu y’uyu musaza yasenyutse bandikiye akarere bemeza ko inzu y’uyu musaza yagombaga kuyihererwa ingurane.

Ati “Twandikiye Akarere dusabira uyu mugabo ko REG yamwishyura. Baje kugenzura niba ibyo banditse aribyo basanga inzu yarasenyutse ariko twe ubwacu twakoze inyandiko zemeza kandi twamwishyurije inshuro ebyirI. Akarere katubwira ko kari kubikurikirana.”

Umukozi wa REG ushinzwe guhuza abaturage n’ibikorwa bya EDCL bijyanye n’ingufu mu turere twa Muhanga na Ruhango, Iragena Flora, avuga ko ikibazo cy’uyu musaza atakizi, gusa ngo hari urutonde rw’abaturage umunani bafite ibyangombwa bituzuye yashyikirije umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nyarusange kugirango ibibura byuzuzwe.

Yagize ati “Sinzi niba uwo musaza ari mubo natanze bafite ibyangombwa bituzuye ngo byuzuzwe, gusa nibamara kuzuza ibisabwa harimo n’amafishi y’ibyabaruwe afite ibibazo, nibamara kubyuzuza bazishyurwa. Nkurikije inzira bicamo hasuzumwa ibyangombwa byose bamaze kuzuza ibisabwa bakishyurwa mu mezi abiri.”

Uretse uyu musaza utarishyuwe ingurane z’inzu ye zingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni eshatu.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko hari abandi bahuje ikibazo, gusa ngo hari bake muri bo baherutse kwishyurwa. Amakuru REG yatanze nuko muri aba batarishyurwa umunani batujuje ibyangombwa byose.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW