Muhanga: Arasaba ubutabera bw’umwana we w’imyaka 8 wasambanyijwe

Murekatete Marie Grace wo mu Murenge wa Rongi, Akagari ka Nyamirambo mu  Mudugudu wa Mugwato, mu Karere ka Muhanga arasaba ubutabera bw’umwana we w’imyaka 8 wasambanyijwe ukekwaho kubikora akarekurwa.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Uyu mubyeyi yavuze ko tariki ya 3 Gicurasi, 2021 ku isaha ya saa cyenda, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 utuye mu Mudugudu wa Rugogwe mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi yamusambanyirije umwana maze agahita ahunga.

Murekatete yavuze uyu mugabo ubwo yari gupima inzoga, yabonye umwana we agiye kuvoma aramukurikira amusaba guhagarara maze ahita amusambanya.

Yagize ati “Umwana yari akurikiye abandi kuvoma, uwo mugabo yari ari gupima inzoga ari ku wa Mbere, noneho uwo mugabo yari ari munsi y’inzu, afite inkoni amuhamagara mu izina amubwira ngo ahagarare yahise agenda amupfuka umunwa arangije, ahita amuterura aramusambanya.”

Murekatete yavuze ko ibyo bikimara kuba, umwana yahise ajyanwa kwa muganga ku ivuriro riri Gasagara nyuma aza kujyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Ruli biri mu Karere ka Gakenke.

Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yamuvuje mu gihe cy’amezi atatu aho yaterwaga inshinge ndetse agahabwa n’ibini ariko umugabo wamusambanyije we yari yaratorotse.

Murekatete yabwiye Umuseke kandi ko mu kwezi kwa Nzeri, 2021 ari bwo uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’ibanze ndetse ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB)  sitasiyo ya Kiyumba.

Icyo gihe atabwa muri yombi yari  yaje kugurisha imitungo ye itimukanwa ngo ahite yimuka aho hantu.

Uyu mubyeyi yavuze ko amaze kumenya amakuru y’uko uwamusambanyirije umwana yatawe muri yombi, yaje kujya kuri RIB sitasiyo ya Kiyumba ngo akurikirane ikirego ariko abwirwa ko kiri gukurikiranwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Nagiye kuri RIB ku wa mbere yari yafashwe ku wa Kane, ngezeyo ndababwira ngo nari nje kubabaza uwo mugabo ko bamufunze, icyo gihe baransubije ngo uwo muntu ari mu maboko y’ubuyobozi twe ntacyo twamukorera.”

Yakomeje agira ati “Ok, ubwo ari mu maboko yanyu twe nta kibazo. Nagiyeyo ku wa Mbere, ku wa Gatanu yari yageze mu gace kaho dutuye (quartier).”

Murekatete yavuze ko uwo mugabo nyuma yo kurekurwa yaje mu rugo rwe ari mu masaha yo kumugoroba amubwira amagambo amukomeretsa.

Uyu mubyeyi w’uyu mwana yavuze kandi  ko usibye kuba atarabonye ubutabera, uyu mwana yanarwaye ihungabana kuko yaje gufata icyemezo cyo kuba kwa Nyirasenge kuko muri ako gace yahuraga n’ihungabana.

Murekatete yavuze ko nyuma yaho atabonye ubutabera, yaje gusubira kuri RIB sitasiyo ya Kiyumba agira ngo amenye impamvu  nyiri gukekwaho kumusambanyiriza umwana we yarekuwe, bamubwira ko yabaza Urukiko.

Uyu mubyeyi avuga ko mu kurekura uriya mugabo atazi icyo bashingiyeho, kandi ko atigeze aburana na nyiri gukekwaho gukora icyaha kandi ibimenyetso bya muganga bigaragaza ko umwana we yasambanyijwe agakeka ko haba harabaye uburiganya mu gukurikirana ikirego cy’umwana we.

Umwe mu baturanyi ba Murekatete na we utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye bagatungurwa no kumva ukekwa yaraje kurekurwa atagejejwe mu butabera.

Yagize ati “Icyo gihe nari ndi mu isoko, ngiye kumva inkuru idusesekayeho ngo afashe umwana [avuga uwo mugabo]. Uwo mwana yari agiye kuvoma aramutangira amukura mu bandi bana. Abana barabibona, barasakuza, akajya abatera amabuye.”

Yakomeje agira ati “Yararangije ahita ajya mu rugo yapimaga inzoga mu rugo rwe, ahita asohora abantu bari kuhanywera ababwira ko Polisi ije, ahita acika. Hashize amezi atatu twumva ngo bamufashe, nyuma tugiye kumva ngo nta dosiye afite.”

Umunyamabanga Nshingwabikobwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengima Oswald yabwiye UMUSEKE ko uyu mugabo ukekwaho gusambanya umwana yari yaratawe muri yombi ariko nk’inzego z’ibanze na bo batamenye impamvu yo kurekurwa  gusa ko iki kibazo bakigikurikirana.

Yagize ati “Twarabimenye ko hari umuntu ukekwa kuba yaramusambanyije ariko aza gutoroka. Twakomeje kumushakisha kugira ngo turebe ko yafatwa. Umwana na we yajyanywe kwa muganga ndetse hatangwa n’ikirego kuri RIB. Ariko mu kwezi kwa Nzeri, 2021 twaje kumenya amakuru ko ajya aza, nk’ubuyobozi haza gushyirwaho uburyo bwo kumufata ndetse turanamufata agezwa mu Bugenzacyaha ariko nyuma aza kurekurwa.”

Yakomeje agira ati “Ariko ntituzi niba harabuze ibimenyetso, ntabwo twabashije kumenya ngo yafunguwe gute, ese yatsinze urubanza? Ese yaraburanye? Natwe byatubereye urujijo. Twakomje gukurikirana ngo tumenye dosiye ye  byagenze gute byatumye afungurwa, twari twavuganye na RIB ngo badushakire impamvu yabyo. Turacyabikurikirana kandi natwe ntabwo twicaye turi gukorana n’inzego zindi, umuturage azahabwa ubutabera.”

Uyu mubyeyi asaba ko umwana we ahabwa ubutabera kuko kugeza ubu byamugizeho ingaruka zitandukanye zirimo ihungabana.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW