Muhanga: Ba Gitifu n’inzego z’abagore basinyanye amasezerano yo guteza imbere abagore

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyamabanga Nshibgwabikorwa b’Imirenge 12 n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere Muhanga, bashyize umukono ku masezerano akubiyemo Iterambere ry’umugore no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.

Izi nzego zumvikanye ko zigiye gufatanya kurwanya no gukumira imfu za hato na hato zivugwa mu Miryango.

Muri Kongere y’abagore isanzwe iterana rimwe mu mwaka, abagize Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere, Imirenge n’Utugari, abayitabiriye bafashe icyemezo cyo gusinyana amasezerano agamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu, abagore ndetse n’abagabo muri rusange.

Abari muri ibi biganiro bavuga ko iki kibazo cy’ihohoterwa kigeze ku rwego ruri hejuru, kuko imibare y’abagabo bica abagore cyangwa abagore bica abagabo yazamutse.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marcelline avuga ko mu bibazo bibashishikaje bashaka ko bishakirwa ibisubizo, harimo imfu za hato na hato bumva, bikiyongeraho n’abangavu baterwa inda zitateguwe.

Yagize ati: ”Twiyambaje  abanyamabanga Nshibgwabikorwa b’Imirenge, kugira ngo dufatanye gukumira iri hohoterwa, twumva dufatanyije ryacika.”

Mukasekuru yavuze ko kuba aya masezerano yinjiye mu mihigo, aribwo azarushaho gushyirwa mu bikorwa kuruta uko byakorwaga.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée yavuze ko usibye gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu, mu masezerano harimo no kwita ku mibereho y’ Umuryango.

Yagize ati: ”Muri uyu mwaka twabonye umugabo wakubise ishoka umugore we amuziza ko yagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore hari n’izindi ngero nk’izo tugenda duhura nazo, inzego zose zikwiriye guhagurukira.”

- Advertisement -

Guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kurandura amakimbirane yo mu ngo, kubumbira abagore mu makoperative no kubigisha ikoranabuhanga, no gutoza abashakanye gukorera Umuryango, biri mu byavugiwe muri iyi Kongere y’abagore.

Uhereye ibumoso Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu Gakwerere Eraste ashyira umukono ku masezerano akubiyemo gukumira ihohoterwa rikorerwa abangavu
Kongere y’inama y’Igihugu y’abagore
Paji nyinshi muri uyu muhigo, zivuga ku kibazo cyo gukumira ihohoterwa

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE /UMUSEKE.RW