Muri iyi minsi ibiri hateganyijwe imvura nyinshi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba

webmaster webmaster

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko kuri uyu wa 19 na 21 Ukwakira 2021 mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru no mu Majyepfo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 20 na 40 ishobora kuzatera imyuzure cyane ahegereye imigezi.

Meteo Rwanda yatangaje ko hateganyijwe ivura nyinshi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba

Usibye muri izi ntara, mu zindi iteganyagihe rigaragaza ko hari ibice by’igihugu biteganyijwemo imvura nyinshi muri iyi minsi ibiri iri imbere.

Ku wa 19 Ukwakira 2021 hagati ya saa 18:00 na 00:00 hateganyijwe ibicu byiganje bitanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 3m/s -5m/s.

Ku wa 20 Ukwakira 2021 hagati ya 00:00 na saa 06:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hasi giteganyijwe kuwa 19 Ukwakira 2021 mu gitondo ni 10℃ mu karere ka Nyabihu.

Ku wa 20 Ukwakira hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe imvura mu turere twose tw’Igihugu, kuva saa 12:00 kugeza saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu gihugu hose.

Meteo Rwanda ivuga ko hateganyijwe imyuzure cyane cyane ahegereye imigezi ikunda kuzura bikaba byateza isuri n’inkangu no gusenyuka kw’ibikorwa remezo n’ibihingwa.

Ivuga ko kutareba neza umuhanda biganisha ku mpanuka n’ingaruka ku buzima bitewe n’umuvuduko mwinshi w’amazi ari zimwe mu ngaruka zishobora kuzaterwa n’iyi mvura.

Kubera imvura ndetse n’ubuhehere bw’ubutaka Meteo Rwanda irashishikariza abahinzi gukomeza gutera ibihingwa biberanye n’agace baherereyemo.

- Advertisement -

Barasaba akandi abegereye ibishanga kudatera imbuto nyinshi mu butaka ahubwo bagashyiraho uburyo bwo kuyobora amazi bakabona gutera imbuto zatoranyijwe.

Abahinzi kandi barashishikarizwa kubagara imirima yabo vuba kugira ngo badatakaza umusaruro wabo.

Nkuko iteganyagihe rigaragaza ko hari ibice by’igihugu biteganyijwemo imvura nyinshi muri iyi minsi ibiri iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza.

Itangazo riburira rya Meteo Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW