Musanze: Ubuyobozi bwasabye abaturage kutazongera kwihanira nyuma yo kwica uwo bakeka ko yiba inka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akagali ka Cyanya bihanangirijwe kutongera kwihanira nyuma y’uko bafashe uwo bakeka ko yiba inka bakamwica.

Aba baherutse gufatwa bakekwaho kwiba inka bakayibaga bafatanywe inyama zayo

Uyu Murenge wazahajwe n’ubujura bwibasira amatungo cyane inka.

Abaturage baherutse gufata uwo bakeho ubwo bujura baramwica, baramukubise bimuviramo urupfu.

Bimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho cyane mu nteko y’abaturage, ni ubujura abatuye muri uyu Murenge bavuga ko bubabangamiye kandi ko bakwiriye gufashwa kuko abo bagiye bafata babakekaho kwiba akenshi bagiye bagaruka badahanwe.

Abaturage bavuga ko bituna ubujura bukura, bugakomeza kwiyongera cyane. Mu kwezi kumwe gusa hibwe inka zisaga 20.

Rusatira Phocas umwe mu batuye muri aka Kagali ahamyamo ko bakeneye izindi mbaraga zo kuba barwanya abajuru babajujubije, ngo bitabaye ibyo bizakomeza kuba bibi.

Yagize ati “Mu by’ukuri ikibazo dufite kituremereye cyane ni abajura, turasaba ko mudufasha aba bajura bagahanwa kandi by’intangarugero, kuko baragenda ejo bakagaruka tukibazo niba bahanwa bikatuyobera, nimudakemura iki kibazo bizafata indi ntera.”

Manirere Claudine atuye mu Kagali ka Ruli yagize ati “Icyifuzo dufite kiruta ibindi ni uko mwadufasha kurwanya abajura kuko birakabije, usanga  buri joro hari ahantu bibye, mbese turahangayitse ntagusinzira bikibaho hano iwacu.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye abaturage ko uko biri kose badakwiye kwihanira kandi ko umuntu wese uzihanira azafatwa akabihanirwa. Yabihanangirije kutazongera kugira uwo bica cyangwa ngo bamukubite kuko inzego zibishinzwe zihari.

Yagize ati “Ntabwo bikwiye kumva ko hari umuntu ugifite ibitekerezo byo kuba yakwihanira bikaba byaviramo umuntu gupfa, birambabaje cyane gusa ndasaba ko kwihanira byacika.”

Uyu muyobozi akomeza agira inama abaturage ko igihe hafashwe umuntu ukekwaho kwiba, kudaterera iyo ahubwo bakamutangira amakuru dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha maze akabona uko akurikiranwa mu nkiko aho kumufata.

Ikibazo cy’ubujuru bw’amatungo kimaze igihe kivugwa mu Murenge wa Cyuve, aho mu kwezi kumwe gusa habarurwa inka zisaga 20 zibwe mu bihe bitandukanye izo bashoboye gufata ndetse n’abazibye bagasanga bamaze kuzibaga, ari byo byatumye mu munsi ishize abaturage barafashe uwo bitaga umujura bakamukubita bikamuviramo kuhasiga ubuzima.

Tariki 07/09/2021 nibwo hamenyekanye amakuru mu Mudugudu wa Kibande,  Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze, y’uko abajura bateye mu rugo rwa Bararwekana Emmanuel bamwiba inka bayigejeje mu murima w’amasaka yarabikanze aratabaza, abandi baturage baratabara.

Abo bajura bahise batangira kubarwanya bituma biruka barabacika, ariko abaturage bafatamo umwe muri bo baramukubita baramwica.

Abo bajura bari bitwaje ibikoresho harimo icumu na fer a beton.

Nyuma Polisi yafunze nyiri kwibwa inka witwa Bararwekana Emmanuel na Zigirababibiri Alex bikekwa ko yari kumwe n’uriya wishwe n’inkoni.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Joselyne UWIMANA

UMUSEKE.RW/Musanze