Nyagatare: Umunyamakuru Dj Crew ubifatanya n’ubuhanzi yinjiye muri sinema

Umunsi ku wundi mu Rwanda impano mu mwuga wa sinema ziravuka kubera amahirwe benshi bari kubona mu mwuga nk’uyu umaze kubakira benshi amazina bikanabahesha amahirwe akomeye yo kwambukiranya imipaka bagiye mu birori bitandukanye byo gukina sinema hanze y’u Rwanda.

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi nka Dj Crew yinjiye muri sinema

Uretse ibyo, abanyarwanda nabo bamaze gutera imboni ifaranga ryinjizwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube yinjiriza agatubutse abiganjemo abo muri sinema, akazi ko kwamamaza ibikorwa bitandukanye gahabwa ibyamamare muri sinema no mu myidagaduro muri rusange.

Ubu, uba wicaye iwawe wanyarukira ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube ugafungura ukareba filime ushaka ziganjemo iz’abanyarwanda utarinze kujya ku muhanda kugura gufatisha filime ko basore (Disc Burners) bazicuruza abenshi batabifitiye n’uburenganzira.

Umunyamakuru wa FLASH FM/TV ishami rya Nyagatare, Ntirenganya Adrien, umaze kumenyakana mu itangazamakuru n’ubuhanzi bw’indirimbo nka DJ Crew na we yinjiye mu ruhando rw’abakinnyi ba sinema, aho yatangije filime y’uruhererekane yitwa “Amarira y’ishyamba”.

Iyi filime y’uruhererekane Dj crew yise “Amarira y’ishyamba” irimo ubutumwa bw’ubaka kuva ku mwana kugera ku mukuru, ikubiyemo amateka n’ubuzima bw’ibwami n’ibijyanye n’urukundo.

DJ Crew yabwiye UMUSEKE ko iyi filime irimo amateka y’abantu batandukanye ku buryo bizera ko ubutumwa buyirimo buzanogera buri wese uzayikurikirana.

Akina uri iyi filime ari ingabo y’Umwami akora ibikorwa by’ubutwari bwo kurinda ubusugire no guhangana n’ibikorwa by’ubugambanyi bukorerwa Umwami n’Ingoma ye.

Yatangaje ko we ubwe yifitemo impano nyinshi ku buryo yifuje gushyira itafari rye mu iterambere rya sinema nyarwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ati “Ubusanzwe abantu banzi bazi ko ngira impano nyinshi. Naje gusanga nshobora  no gukina sinema ubutumwa bukagera kure tukarushaho no kumenyekanisha Intara yacu binyuze mu myidagaduro.”

- Advertisement -

Eric Nshimiyimana uzwi nka ‘Bizaza’ umuyobozi w’itsinda ryitwa ‘Intwali Zikomeje Group” akaba n’umwanditsi w’iyi filime avuga ko bafite intego yo gufasha impano zo mu Karere ka Nyagatare harimo abakobwa n’abahungu.

Yabwiye UMUSEKE ko n’ubwo bagihura n’imbogamizi nyinshi bafite icyizere cy’uko impano zabo zizashashagirana by’umwihariko iyi filime bayitezeho kuzakora kumitima ya benshi.

Ati ” Dufite icyizere ko impano zacu zizagera kure, buri cyumweru tuzajya dushyira episode nnshya hanze.”

‘Amarira y’ishyamba’ izajya itambuka kuri Shene ya Youtube yitwa Bizaza Tv bikaba byitezwe ko mu minsi ya vuba izajya inyura kuri Televiziyo ya Flash Tv.

DJ Crew avuga ko gukina sinema bitazahagarika ibikorwa bye bya muzika ndetse n’akazi k’itangazamakuru ko byose yamaze kubiha umurongo ku buryo nta kizagonga ikindi.

Dj Crew azwi mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo yahurijemo abahanzi bo muri kariya Karere ka Nyagatare, kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Igipapayi’ n’izindi ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Muri iyi filime ‘Amarira y’ishyamba’ umunyamakuru Dj Crew akina ari ingabo y’umwami.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW