Nyamasheke: Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi, umuriro ugera no ku nzu yindi ituwemo

Byabaye mu ijoro ryakeye, ahagana saa cyenda za mu gitondo, mu Murenge wa Bushenge, Akagari ka Karusimbi, mu Mudugudu wa Rwumuyaga ubwo inkongi yataga inzu y’ibicuruzi ifite imiryango itatu, n’indi y’umuturage ituwemo.

Ibyari muri butike byose byahiye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge buvuga ko bwabimenye butabaza Police, na yo ihita itabara.

Bivugwa ko umuriro wari mwinshi nubwo, hatahise hamenyekana ibyangiritse, ariko ngo ibyari muri butiki byose byahiriyemo, nta muntu waguyemo.

Uwimana Damas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge yagize ati “Twabimenye bikimara kugaragara saa cyenda z’ijoro turatabara, dutabaza na Police igerageza kuhazimya. Umuriro wari mwinshi ku buryo ibyari muri butiki byose ntacyo babashije kurokoramo.”

Yabwiye Umuseke ko mu nzu yo guturamo bahise babibona ko yafashwe n’inkongi bakizwa no gusohokamo nta muturage uhiye.

Umuyobozi w’Umurenge akomeza avuga icyo bakeka cyateye inkongi ari icika gurika ry’umuriro w’amashanyarazi, kuko umuriro wari wabuze ugarutse ari bwo inkongi yagaragaye.

Yavuze ko yihanganisha abagize impanuka bakabura imitungo yabo.

Ati “Turabibutsa kujya batekereze ku bwishingizi bw’inkongi cyane cyane abakora ubucuruzi.”

Yanabashimiye kuba batanze amakuru inzego zose zirebwa zigafatanya gutabara, ndetse n’abaturage bagatabara bagenzi babo.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien
Umuseke.Rw/ I Nyamasheke