Nyanza: Abanyerondo bo muri Rwesero baretse akazi kubera igihe bamaze badahembwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abanyerondo bo mu Mudugudu wa Rwesero, mu kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe no kudahembwa nayo bahembwe mbere batarayaherewe igihe.

Abanyerondo bari mu kazi nijoro bakaretse basubirira iwabo bavuga ko batakora badahembwa

Mu masaha ya saa yine z’ijoro Umunyamakuru wa UMUSEKE yahuye na bariya banyerondo barikugenda bavuga uburyo bari bagiye mu kazi ariko bakaba bafashe icyemezo cyo kutagakora bavuga ko impamvu yo kudakora ari uko badahembwa.

Umwe muri bo ati “Nta kuntu wamara amezi abiri udahembwa maze ngo ukomeze akazi.”

Mugenzi we na we ati “Nko mu kwezi kwa Gatandatu badusigayemo Frw 4000, mu kwezi kwa Karindwi badusigaramo Frw 7, 500, mu kwezi kwa Munani badusigayemo Frw 5000, mu kwezi kwa Cyenda ho baduhaye Frw 1, 500 gusa ngo niyo abashije kuboneka.”

Undi ati “Byibura buri rugo rwishyuzwa Frw 1000 ku kwezi mu Mudugudu urimo ingo 180 byumvikane ko amafaranga atabuze nubwo tutamenya aho ajya.”

Uku kudahembwa bavuga ko  hari inzego zirimo iz’Umudugudu babwiye ikibazo ariko bakabizeza kugikurikirana ntibikorwe.

Bifuza ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye yose.

Hatunguramye Samuel Umukuru w’Umudugudu wa Rwesero, avuga ko kutumvikana na bo byatewe n’uko ngo abanyerondo babwirwa kujya guhemberwa ku Murenge ntibabyumve ariko ubusanzwe ngo nta kibazo bari bafitanye.

- Advertisement -

Ati “Ejo twagiye mu nama ku Murenge batubwira ko kubahembera mu ntoki bitazongera ko amafaranga bagomba kujya kuyafata ku Murenge SACCO, ubwo rero nababwiye ko niyo byaba Frw 10, 000 maze kwakira ariho bajya kuyafata ntibabyumva, ariko ubusanzwe twabishyuraga neza nta kibazo kuko iyo tutabikora neza ntabwo baba bagikora.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide  avuga ko bishoboka ko amafaranga yabo ataragezwa kuri SACCO kuko iyo aba yarahageze baba barabahembye  bityo kuba batarahembwa ngo ni uko amafaranga ataragera kuri SACCO.

Ati “Ubwo habaye intege nke mu gukangurira abaturage gutanga imisanzu y’umutekano, gusa ikibazo ngiye kugikurikirana.”

Ubusanzwe iri rondo  ku kwezi rihembwa amafaranga ibihumbi 15frws kuri buri umwe, hari amakuru avuga ko hari abanyerondo babanje muri aka kazi bakavuyemo bitewe no kudahemberwa igihe, aho ngo batwaye n’ibikoresho by’akazi birimo impuzankano y’akazi, telefone y’akazi n’ibindi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA