Nyanza: Umunyeshuri w’imyaka 13 bikekwa ko yabyaye umwana amuta mu musarani

webmaster webmaster

Mu ishuri riherereye mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza haravugwa Umunyeshuri bikekwa ko yabyaye umwana akamujuganya mu musarani.

Ikicaro cy’Akarere ka Nyanza

Ku wa 26 Ukwakira 2021 muri rimwe mu mashuri yisumbuye riherereye mu Murenge wa Muyira, ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’ishuri ni uko umwana w’imyaka 13 y’amavuko bikekwa ko yabyaye umwana akamujugunya mu musarani.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira Muhoza Alphonse wabibwiye UMUSEKE.

Ati “RIB iri gukora iperereza ku munyeshuri waje kwiga mu mwaka wa mbere abyarira umwana mu musarani atabizi, gusa inzego z’ubuyobozi zamukuyemo yapfuye.”

Gitifu Muhoza yakomeje avuga ko ku makuru bahawe iyo nda yari ifite amezi arindwi.

Uyu Muyobozi akangurira abana kwifata kugira ngo ejo habo hazabe heza.

Ati “Ndasaba uwo ari we wese kwirinda gusambanya abana kuko bibicira ubuzima, kandi ni icyaha kiremereye kandi gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba abana na bo kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina ati “Birababaje kuba umwana nk’uwo utarageza imyaka y’ubukure yakwishora mu busambanyi ubuzima bwe bukangirika, bakwiye kwifata kugeza igihe bazashingira ingo zabo bagatunga umuryango wabo bakabaho neza.”

Amakuru UMUSEKE wamenye niko uwo mwana wabyaye yajyanwe kwitabwaho n’Abaganga ku Bitaro Bikuru bya Nyanza.

- Advertisement -

Bivugwa ko yaje kwiga i Nyanza aturutse mu Mujyi wa Kigali, bigakekwa ko yasambanyijwe anaterwa inda n’umuturanyi wabo i Kigali ufite imyaka 33.

Turacyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri iyi nkuru.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA