Perezida Kagame yahagaritse Umuyobozi Mukuru wa RFA anahindurira umwanya Hon Nyirarukundo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, 2021 mu matangazo abiri atandukanye, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu myanya y’ubuyobozi bw’ibigo bibiri bya Leta, muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho Umunyabanga wa Leta mushya, Mme Assumpta Ingabire wasimbuye Hon Nyirarukundo Ignacienne.

Jean Pierre Mugabo wari Umuyobozi Mukuru wa RFA ntihatangajwe impamvu yahagaritswe mu nshingano ze

Itangazo ryashyizwe kuri Twitter ya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida Kagame yahagaritse mu nshingano Jean Pierre MUGABO wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forstry Authority, RFA) kandi bigahita bikurikizwa ako kanya.

Mugabo wari wageze muri izi nshingano kuva tariki 29/01/2020 yasimbujwe by’agateganyo NSHIMIYIMANA Spridio uyu akaba yari Umuyobozi ushinzwe kwita ku mashyamba muri kiriya kigo.

Perezida Kagame Paul kandi yagize mme Assumpta Ingabire Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, akaba asimbuye Hon Nyirarukundo Ignatienne we wagizwe Umujyana Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri  gahunda z’Imibereho myiza y’Abaturage.

Hon Nyirarukundo yari amaze imyaka ibiri ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, akaba yaragiye kuri uwo mwanya avuye mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umudepite.

Mbere y’uko aba umudepite, yabaye Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Mme Assumpta Ingabire wamusimbuye yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yagiyeho mu Ukwakira 2019 ndetse yari avuye kuri uwo mwanya muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.

Mme Assoumpta Ingabire ni impuguke mu byo gukurikirana imishinga, yabikoze imyaka 7 mu muryango wa Imbuto Foundation, yanabaye Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma i Huye.

Mme Assoumpta Ingabire wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Hon Nyirarukundo Ignacienne wagizwe Umujyanama mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW