Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EU na AU-AMAFOTO

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ni inama itegura izahuza iyi miryango umwaka utaha aho yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Iyi nama yarimo abakuru b’ibihugu bya AU na EU i Roma aho bari mu nama ya G20

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Ukwakira 2021, nibwo abakuru b’Ibihugu bya AU na EU bahuriye hamwe i Roma mu Butaliyani aho bitabiriye inama ya G20, maze baganira ku nama izahuza iyi miryango yombi umwaka utaha wa 2022.

Perezida Kagame mu byo yavugiye muri iyi nama itegura izahuza Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’Uburayi umwaka utaha wa 2022, yavuze ko hakenewe kwita ku mahirwe akomeye ahari kuko ariyo azazana ibisubizo birambye.

Ati “Tuzi neza imbogamizi, ibiri imbere yacu n’ibyo dukwiye kugeraho. Dukeneye kwita ku mahirwe aruta ayandi ahari kandi tugashaka ibisubizo bifatika. Dukeneye kuzana ikintu gikora kandi gifatika. Dukwiye gushyiraho uburyo bwo gukora ku byo twumvikanyeho kandi tukibutsanya aho umwe yagize intege nke.”

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, muri iyi nama yashimangiye ko ibi ari ibikorwa bizazana imitekerereze mishya izarushaho gukomeza umubano hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’Uburayi. Bityo ngo nibyo bizabageza ku musaruro nyawo.

Perezida Kagame n’aba bakuru b’ibihugu bya AU na EU bose bari i Roma mu Butaliyani aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zibarizwa muri G20 yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, aho iri kwiga ku ngingo zitandukanye harimo, Ubukungu, Ubuzima, Ibidukikije n’ibindi.

Aba bakuru b’ibihugu bya AU na EU bakiriwe na Emmanuel Macron Perezida w’u Bufaransa, nyuma yo kuva mu biganiro by’umunsi wa mbere w’iyi nama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Iyi nama yahuje aba bakuru b’ibihugu ba AU na EU ikaba yabereye muri Palazzo Farnese ahakorera ambasade y’u Bufaransa.

Perezida Kagame yahuye n’abandi bakuru b’ibihugu bya AU na EU baganira ku nama izahuza iyi miryango umwaka utaha
Perezida Kagame mubyo yavugiye muri iyi nama nuko hakenewe kwita kumahirwe ahari bagashaka ibisubizo bifatika ku bibazo bihari
Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu bya AU na EU yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW