RIB yafunze umugabo wumvikanye avuga ko “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bivaho”

Nyuma yo kuva muri Gereza uyu mugabo witwa Hakuzimana Abdul Rashid amaze kumenyekana akoresha amagambo “benshi bafashe nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi”, nyuma yo gutumizwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 25 Ukwakira,  2021 kuri uyu wa Kane yitabye ahita afungwa.

Hakuzimana Abdul Rashid avuga ko ibyo avuga ari uburenganzira bwe

RIB yatangaje kuri Twitter ko yafunze Hakuzimana Abdul Rashid akurikiranweho ibyaha byo Guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo Gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Uyu mugabo ntabwo yari azwi na benshi mu gihugu, ariko kuva afunguwe nyuma yo kumara imyaka 8 muri gereza yaje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane YouTube avuga amagambo “apfobya Jenoside”.

Hari aho mu kiganiro kimwe yagize ati “Tuvuga ko turi muri Leta y’Ububwe bw’Abanyarwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ibibazo….Kwibuka (Jenoside yakorewe Abatutsi) niba bitavuyeho bihindurirwe isura, ….”

Asobanura ko ngo Kwibuka bituma “Abahutu avuga ko bagiranye ikibazo n’Abatutsi” bahora bibutswa ko hari ibyo bakoze, kuri we ngo “bituma ukwiyunga kugenda gakeya.”

Aya magambo n’andi agenda avuga, yateye abakoresha imbuga nkoranyambaga guhaguruka basaba ko uyu Rachid afatwa agafungwa.

Tariki 26 Ukwakira, 2021 mbere y’umunsi umwe ku itariki Rachid yari yasabwe kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Fondation Yolande Mukagasana yageneye inyandiko Ibitangazamakuru yamagana amagambo ya bamwe mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo uyu Rachid.

Hari aho Fondation Yolande Mukagasana yagize iti Turihaniza twivuye inyuma abo bose biyita abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa bakaba aribo. Ntitubabuza gukora akazi kabo, ariko turiyama abashaka gukoreha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.”

Amagambo ya Rachid we avuga ko ari uburenganzira bwe kuyavuga, iyi Fondation Yolande Mukagasana iyagereranya n’ibitekerezo by’ubuhezanguni byatambutswaga kuri radiyo televiziyo RTLM ifatwa nk’igikoresho cyafashije gucengeza amatwara ya HUTU PAWA bavuga ko yadutse mu 1991, akaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

- Advertisement -

Abdul Rachid avuga ko “ku bwe kuvanaho Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ntacyo byaba bitwaye, imyaka 27 ishize…”

RIB ivuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri Munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko nta we ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko gufungwa kwa Rachid atari ku gitutu cy’abantu, ahubwo ko nyuma yo gutumizwa kwitaba, iperereza ryakomeje kuri we.

Ati “Kuva yatumirwa agirwa inama y’ukuntu yitwara ntabwo iperereza ryamukorwagaho ryigeze rihagarara ntawahuza ifungwa rye n’iby’abantu bavuga, iyo abantu bavuga tuba tubihuza n’ibyo amategeko avuga.”

Abdul Rachid w’imyaka 53, avuga ko yatangiye polikiti mu 1992, ubu yajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW