Rubavu: Abanyeshuri 600 bazajya kwimenyereza umwuga muri Qatar

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteri (UTB) na International Open University yo muri Qatar bamaze imyaka ibiri bagiranye, mu masezerano atandukanye arimo kohereza abayeshuri mu gihugu cya Qatar kwimenyereza umurimo no guhererekanya Abarimu mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Ubwo abayobozi bakuru ba kaminuza zombi zasinyaga amasezerano

Byose bishingiye ku by’umwihariko ku masomo y’ubukerarugendo nka kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadevize, kandi gikeneye abagikoramo bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru.

Dr. Cheno Omar Barry ni Umuyobozi Mukuru wungirije muri Intanational Open University avuga ko henshi ku isi ibihugu bifasha abana kwiga amashuri yisumbuye ariko nta buryo byateganyije ngo bakomeza Kaminuza.

Ati “Henshi ku isi kwiga amashuri yisumbuye ni ubuntu, ariko se urangije ajya he? Kenshi ubushobozi buba ikibazo by’umwihariko muri Africa.’’

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu batekereje uburyo bwafasha abantu kwiga mu buryo bw’iyakure bidahenze. U Rwanda nka hamwe hari ubushake akaba hari mu ho batangiriye.

Ati “U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo mu burezi, ariko ntibihagije ni ukumenya ngo abava mu yisumbuye berekeza he, iki kizatuma u Rwanda rutanga umusanzu mu iterambere ry’isi?

Twasanze kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga byatuma benshi biga, tuzashyiraho ahantu ho kwigira hari ibikorwa remezo ku bufatanye na UTB.  Mu Rwanda  umuntu ashobora kwigira aho ari hose kuko ibikorwa remezo Leta yabishyizeho.’’

Prof  Kabera Callixte Umuyobozi Mukuru wungirije wa UTB, we avuga ko aya masezerano azabafasha kugera ku ntego yabo yo gusohora abanyeshuri bize ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Umwaka utaha tuzohereza abanyeshuri barangije mu bukererugendo muri Qatar aho bazanjya kwimenyereza umurimo ndetse no gukora kuko bakenewe.’’  

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko bimwe mu bikubiye mu masezerano byatangiye gushyirwa mu bikorwa aho hafashishijwe ikoranabuhanga hashyizweho porogaramu ifasha gutahura abanyeshuri bakopera mu gihe cyo gukora ubushakashatsi basoza icyiciro runaka.

Mu Rwanda 10% ry’abarangije amashuri yisumbuye ni bo bonyine bakomeza muri Kaminuza, ikintu Intentional Open University ivuga ko izatanga umusanzu aho izajya itanga buruse ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye, kuri UTB hakazashyirwa ibyumba bifasha abanyeshuri kwiga muri Kaminuza bifite ibikenewe byose byafasha umuntu kwiga mu buryo bw’iyakure.

Biteganijwe ko  abanyeshuri bize iby’amahoteri n’ubukerarugendo bazafashwa kugera ku isoko ry’umurimo muri Qatar kuko hakenewe abakozi barenga 6000  bazakora muri iki cyiciro ubwo Qatar izaba yakira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri 2022, izanakira igikombe cya Aziya ndetse n’icy’Ibihugu by’Abarabu.

Umuyobozi mukuru wungirije wa International Open University yeretswe uko abiga ibya mahoteri bigishwa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Kagame Kaberuka Alain / UMUSEKE.RW