Ruhango: Abahinzi bijejwe isoko ry’umusaruro wari warabuze abaguzi

Bamwe mu bahinzi b’imyumbati n’ibishyimbo mu Murenge wa Mbuye bavuga ko bafite Toni nyinshi z’umusaruro babura isoko, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubahuza n’ibigo by’amashuri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko bakoranye inama n’amakoperative y’abahinzi, ibigo byemera kubagurira umusaruro wabo

Aba bahinzi bavuga ko bejeje umusaruro utubutse w’imyumbati, ibishyimbo n’ibigori cyane mu bice by’amayaga.

Bakavuga ko umusaruro bahunitse mu nzu, ugiye kwiyongeraho  izindi toni z’ibi bihingwa badafitiye abaguzi.

Butoya Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Kidomo, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko mu myaka yashize bari basanzwe beza Toni nyinshi z’imyumbati n’ibishyimbo zikabona abaguzi, ariko mu gihembwe cy’ihinga cyatangiye bejeje umusaruro mwinshi w’ibi bihingwa babura isoko.

Yagize ati ”Ngiye kukwereka Toni mfite muri stock zabuze abaguzi wahita ubona igihombo kinini mfite.”

Uyu muhinzi akomeza avuga ko igiciro abaguzi  baba bashaka kubaheraho kiri hasi ugereranyije n’ingufu bashoyemo bahinga, babagara, n’izo bashyizemo basarura kuko byabasabye imbaraga nyinshi babariyemo imbuto n’ifumbire.

Mukamana Agnes ati ”Kuba nta baguzi abahinzi dufite biduca intege, kuko no kubona amafaranga twishyurira abanyeshuri bitugoye kandi aho twavanaga amafaranga ni mu ku musaruro twejeje.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu  mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ari igisubizo ku banyeshuri no ku bahinzi, kuko amakoperative y’abahinzi kugurisha  umusaruro wabo mu bigo by’amashuri bibegereye.

Yagize ati ”Umusaruro bejeje wabanje kubura abaguzi bitewe nuko umwaka w’amashuri wari watinze gutangira, ubu abanyeshuri batangiye kwiga n’ifunguro barifatira ku ishuri twizera ko uwo musaruro ugiye kugurwa.”

- Advertisement -

Rusiribana  avuga ko bakoranye inama n’amakoperative y’abahinzi, ibigo by’amashuri byemera ko bigiye kugura umusaruro abahinzi bafite.

Uyu Muyobozi yongeyeho ko uruganda rutunganya igihingwa cy’imyumbati ruherereye mu Murenge wa Kinazi rwakora toni 40 ku munsi, Ubuyobozi bw’Akarere bukifuza ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo mu buryo burambye, abahinzi bagirana amasezerano ahoraho, kandi bakayagirana guhera  batangira guhinga kugeza basaruye, kugira ngo ruzajye rubishyura mu gihe kigufi, runakire umusaruro wose bejeje.
Butoya Jean Marie Vianney umwe muri aba bahinzi avuga ko abahinzi bejeje umusaruro utubutse babura abawugura.
Umusaruro w’igihingwa cy’imyumbati wabaye mwinshi ubura abaguzi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango