Ruhango/Byimana: Abacukuzi bagenda biguru ntege mu gutanga imisanzu ya Ejo Heza

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakora ubucukuzi bw’ibumba n’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Byimana, bari inyuma mu gutanga imisanzu yo kwizigamira ya gahunda ya Ejo Heza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kavuze ko abo mu bucukuzi bagenda biguru ntege mu gutanga imisanzu ya ejo heza.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana, buvuga ko mu mihigo bwahize, harimo kuba abaturage ibihumbi 3700 mu mwaka wa 2021-2022 bazaba bamaze gutanga imisanzu ya Ejo Heza. Bukavuga ko muri uyu muhigo, abo baturage bazatanga umusanzu ungana na miliyoni zisaga 9 z’amafaranga y’uRwanda.

Gusa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko abakora ubucukuzi bw’ibumba n’amabuye y’agaciro bo muri uyu Murenge aricyo cyiciro kiri inyuma muri gahunda y’Ejo Heza.

Yagize ati:”Imisanzu basabwa gutanga ku mwaka ntabwo ari amafaranga menshi, kuko umwe asabwa kwizigamira 1250 ku kwezi , uwo musanzu ntabwo bawubura.”

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge wa Byimana n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye by’abikorera, na ba Mudugudu, muri uyu Murenge, bashimye abamaze guhigura batanga imisanzu yabo yo kwizigamira, bavuga ko bagiye guhwitura abo mu bucukuzi kuko iyo misanzu aribo ifitiye akamaro.

Nshimiyimana Vincent Perezida w’abacukuzi mu Murenge wa Byimana, avuga ko abakozi bakoresha bahindagurika bikagorana kubabonera icyarimwe. Cyakora akemeza ko bagiye gukorana inama n’abo bakorana buri wese akaganirizwa kugira ngo yumve ibyiza biri muri gahunda y’ejo heza.

Yagize ati:”Abakoze uyu munsi sibo bagaruka ejo, uyu munsi ukoresha abantu 30, ejo hakagaruka abantu 15.”

Nshimiyimana yavuze ko nubwo bigoye, ariko bagiye gushyiramo ingufu no kubwira Abacukuzi ko umuhigo biyemeje aribo bawudindiza.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yavuze ko aho uyu muhigo wa Ejo Heza ugeze hashimishije, kuko bamaze kurenza 100% bahize.

Yagize ati:”Abaturage bacu bakoze neza turasaba gukomerezaho.”

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2020-2021 abaturage bo bari bahize kwinjiza miliyoni 240, warangiye batanze miliyoni 260 bungana na 110%.

Umuyobozi w’Akarere akavuga ko muri uyu muhigo, bahize ko muri iyi gahunda hazinjiramo abaturage ibihumbi 40, umwaka warangiye hinjiyemo abarenga ibihumbi 41.

Akarere kavuze ko umuhigo w’uyu mwaka bahize kwinjiza miliyoni 300, ubu bamaze gutanga miliyoni 87 bingana na 29% .

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ibijyanye n’umubare w’abizigamira bahize ko abaturage bagomba kwizigamira, bazaba ari abantu ibihumbi 32200, ubu hamaze kwinjiramo ibihumbi 14750, bingana na 45,8%. bakavuga ko iki ari ikimenyetso gihamya ko umwaka uzasoza besheje uyu muhigo ku kigero cyiza.

 Abahagarariye Abacukuzi muri iyi nama, bemeye ko bagiye gushyira ingufu muri iyi gahunda ya ejo heza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango