Ruhango: Ibinezaneza bya Uwamariya wahereye ku ngurube 7 mu mwaka 1 amaze kugira 120

webmaster webmaster

Uwamariya  Alvèra wo mu Mudugudu wa Rusororo, Akagari ka Kirengeli mu Murenge wa  Byimana, avuga ko yatangiye korora ingurube 7 mu mpera y’umwaka wa 2020, akavuga uyu mwaka wa 2021 ugiye gusoza ageze ku ngurube 120.

                                  Uwamariya ahamya ko nta kandi kazi ateganya gukora usibye korora

Uwamariya Alvèra yabwiye UMUSEKE ko iki cyemezo  cyo korora ingurube yagifashe nyuma yuko COVID 19 ikomye mu nkokora, ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, hasigara ubworozi n’ubuhinzi.

Uwamariya yavuze ko yari asanzwe yorora Inka nke cyane abona ko inyungu azivanamo ziri hasi ugereranyije n’amafaranga azitangaho yo kugura imiti, kubaka ibiraro n’ubwatsi azigaburira.

Uyu mworozi nubwo atari yatangira kugurisha, ariko asanga  inyungu azabona ziruta kure izo yavanaga  mu bworozi bw’Inka afite.

Yagize ati”Ejo bundi nagurishije ingurube 1 gusa abaguzi bampa ibihumbi bikabakaba 600, nari nahisemo kugurisha ifite ibiro byinshi.”

Uwamariya ahamya ko nta kazi kandi ateganya gusaba nubwo afite icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu ishami ry’imbonezamubano(Sociologie), ahubwo ko uko zizagenda zororoka ari nako azajya aha abantu benshi akazi.

Uwamariya yanavuze ko usibye korora iza kijyambere, amatungo y’ingurube akunda isuku no kuzegereza amazi, kubera ko zinywa litiro nyinshi z’amazi.

Uyu mworozi watangiye kubigira umwuga, avuga ko afite intego yo gukomeza kongera umubare wazo, zikava ku ngurube 120 zikagera kuri 400.

Uwamariya yavuze ko arimo guteganya kubona isoko mu Rwanda, ndetse no mu burasirazuba bwa Kongo cyane muri Kivu y’Amajyepfo.

- Advertisement -

Ati”Ubu zose maze kuzishyira mu bwishingizi, kugira ngo nizigira ikibazo cy’uburwayi ntazahura n’igihombo.”

                                   Uyu mworozi yavuze ko yahisemo gukora uyu murimo nk’umwuga

Uyu mubyeyi avuga kandi ko  mu gace yororeramo nta muriro w’amashanyarazi yahasanze, kuko yaje kuwukura muri metero 400 uvuye aho ikiraro cyazo kiri n’aho wari uri.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko bafite aborozi 18 babigize  umwuga, akavuga ko ubu umubare  wazo umaze kwiyongera kuko zose hamwe zirenga ibihumbi 2.

Ati’‘Usanga buri Muryango ufite inguruhe 1 nibura.”

Uyu muyobozi yavuze ko bateganya gushyira mu bwishingizi ingurube 300 mbere yuko uyu  mwaka wa 2021 usoza.
                                                               Uwamariya afite ubwoko bw’ingurube bubiri
                                            Buri ngurube ibwagura ibibwana 10 iyo yitaweho neza
Uwamariya yatangiye n’ubworozi bw’inkoko mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere
Uyu mworozi yubatse ikiraro cya kijyambere kirimo umuriro n’amazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango