Rusesabagina yagarutsweho mu biganiro bya Minisitiri Biruta na Sophie Wilmès w’Ububiligi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès yavuze ko igihugu cye kizakomeza ibiganiro na Leta y’u Rwanda ku mishinga ibifitiye akamaro byombi, yemeje ko mu byo yaganiriye na Dr Vincent Biruta harimo n’urubanza rwa Paul Rusesabagina batavugaho rumwe ku mikirize yarwo.

Ububiligi n’u Rwanda ntibyavuze rumwe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina (ARCHIVES)

Ibi yabibwiye itangazamakuru amaze kugirana ibiganiro na Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Mme Sophie Wilmès ni umwe mu bitabiriye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU yabereye i Kigali kuva ku itariki ya 25 – 26 Ukwakira, 2021.

Nyuma y’uko inama isozwa, uyu muyobozi yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse n’ikibazo cya Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’ Ububiligi ubu akaba afungiye i Kigali na cyo cyagarutsweho.

Sophie Wilmès, ni Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, ni umwe mu bagaragaje gushyigikira Paul Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.

Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, Mme Sophie Wilmès yasohoye itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi Ububiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise isohora itangazo rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’urubanza, rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda.

Uwo munsi kandi hahise hafatwa umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’impande zombi.

- Advertisement -

Mu ruzinduko yagiriye i Kigali tariki 26 na 27 Ukwakira, 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, yabaye nk’uhindura imvugo ku uko abona urubanza rwa Paul Rusesabagina. Amaze kuganira na Dr Vincent Biruta, uyu muyobozi yagaragaje ko bumvikanye gukomeza ibiganiro kuri iki kibazo.

Sophie Wilmès yagize ati: “Twaganiriye ku bibazo by’Akarere, ariko tunavuga ku kibazo cy’umuturage wacu Rusesabagina. Twafashe umwanya turaganira turasesengura twungurana ibitekerezo ku myumvire yacu itandukanye kuri icyo kibazo, twumvikana ko ibiganiro byakomeza tukazakomeza kujya duhura tukaganira kuri gahunda nziza zihuza ibihugu byacu byombi.”

Yakomeje agira ati: “Ntituzabura no kuganira ku bibazo nk’icya Rusesabagina kuko nk’uko mubizi habayeho ubujurire bw’impande nyinshi amateka akaba agomba kongera kwiyandika.”

I Kigali Mme Sophie Wilmès yakiriwe na Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ndetse bagirana ibiganiro

Ibi biganiro bibaye mu gihe uru rubanza rugiye gusubiramo kuko umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, aherutse gutangaza ko 13 mu bahamijwe ibyaha bajuriye.

Hakiyongeraho n’abandi 74 baregera indishyi na bo batishimiye uko urubanza rwakijijwe. Ubushinjacyaha bwatangaje ko na bwo bwamaze kujuririra urubanza rwose kuko hari imwe mu myanzuro yafashwe itarabunyuze.

Tariki 20 z’ukwezi gushize kwa 9 ni bwo urukiko rwasomye umwanzuro, aho Paul Rusesabagina wari uyoboye Umutwe wa MRCD-FLN yakatiwe gufungwa imyaka 25 mu gihe abasimburanye ku mwanya w’ubuvugizi bwawo barimo Nsabimana Callixte wiyise Major Sankara yakatiwe gufungwa imyaka 20.

Bagenzi babo 19 na bo bakatiwe igifungo kiri hagati y’imyaka 20 n’itatu.

Kugeza ubu ntitwabashije kumenya ko mu bajuriye na Paul Rusesabagina arimo, kuko ayo makuru kugeza ubu ntawe urayatangaza, ariko umunyamategeko wavuganye n’Ijwi ry’Amerika utashatse ko dutangaza amazina ye, yagaragaje ko nubwo Rusesabagina yaba atarajuriye bitamubuza kwitabira urubanza kuko ubushinjacyaha bwajuririye ababuranyi bose.

Mme Sophie Wilmès yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi
Yanasuye ahari ikimenyetso by’Abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda ubwo Jenoside yari itangiye, ni bo barindaga Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RADIO IJWI RYA AMERIKA

UMUSEKE.RW