Rusizi: Imiryango 35 itishoboye imaze amezi atandatu isaba isakaro

Imiryango igera ku 35 itishoboye itaragiraga aho kuba yo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi imaze amezi atandatu itegereje amabati yemerewe n’ubuyobozi yo gusakara inzu bari basabwe kwizamurira none ngo amaso yaheze mu kirere.

                                                                               Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Hirya no hino mu gihugu hari kumvikana ibikorwaremezo n’amazu y’abaturage bisenywa n’imvura iri kugwa. Ibi bitera impungenge aba baturage batishoboye biriye bakimara bakazamura inzu nyuma yo kwemererwa isakaro n’ubuyobozi, gusa ngo hatagize igikorwa mu maguru mashya ngo basakarirwe ibikanka bazamuye birasubizwa ku butaka n’imvura.

Ubusanzwe iyi miryango yari ibayeho itagira aho ikinga umusaya kuko yabaga mu nzu zidafatika, bamwe babayeho bacumbika ndetse bamwe muri bo bari barasenyewe n’ibizabirimo imvura n’umuyaga.

Baganira na RBA, aba baturage bavuze ko bamaze kuzamura inzu ariko bategereje isakaro bemerewe barahebye, bagasaba ko bagobokwa vuba inzu bubatse zitarasubizwa ku butaka n’imvura y’umuhindo.

Uyu ni umwe muri aba baturage, yagize ati “Batubwiye ko nitumara guhagarika ibikanka tuzahabwa isakaro, none twarabikoze ariko isakaro ntaryo turahabwa. Impungenge dufite nuko inzu twazamuye zahirikwa n’imvura kuko urabona ko igikuta kimaze gutoha. Amaso yaheze mu kirere dutegereje ko batubwira ko amabati yaje, twabajije mudugudu aratubwira ngo yabyohereje ku rubuga ariko nta gisubizo duhabwa.”

Undi muri aba baturage nawe avuga ko hatagize igikorwa inzu bazamuye zizagwa, ati “Uretse ko imvura itaraba nyinshi ubundi iba yarahirimye. Badufashije bakaduha isakaro Imana yabaha umugisha kuko dufite impungenge ko ziragwa rwose kandi isakaro bararitwijeje.”

Uretse kuba batewe ubwoba nuko izi nzu bazamuye zahirikwa n’imvura, ngo bazitakajeho n’umutungo muke bari bafite bityo ngo zihirimye byaba bibabaje kandi barahavunikiye.

Umwe muri bo yabisobanuye agira ati “Twatakajeho imbara nyinshi cyane twubaka, twashyizeho abafundi yewe bamwe mbarimo n’amadeni. Naguze amatafari ibihumbi bibiri yo kubaka kandi yantwaye amafaranga ibihumbi ijana, umufundi namwishyuye ibihumbi 120 kandi ibyo byose ni utwaka narinejeje turimo imyumbati n’umuceri, ubu mu nzu nta twaka nsigaranyemo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bakizirikana, gusa ngo bagize ikibazo cy’ingengo y’imari, kuri ubu ngo bari gushaka abafatanyabikorwa babafasha kubonera aba baturage isakaro.

- Advertisement -

Ati “Imbogamizi yabanje kubaho n’ingengo y’imari, ubu turimo turakusanya kugirango tubone uko twabagurira amabati. Turabamara impungenge ko ubufasha twabemereye tuzabubaha kandi turimo gushaka n’abafatanyabikorwa bo kunganira ingengo y’imari kugirango haboneke isakaro rihagije ryo guha abaturage barikeneye.”

Uretse iyi miryango 35 itishoboye yo mu Murenge wa Bugarama bakeneye isakaro nyuma yo kwizamurira inzu,mu Karere ka Rusizi mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkanka harabarurwa imiryango itishoboye igera kuri 60 yizamuriye ibikanka by’inzu ikeneye gusakarirwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW