Rusizi/Nkombo: Hari Abaturage batishimiye ko Abayobozi b’Imidugudu bashyizweho aho kubatora

Abaturage bo mu Midugudu ya Gituro na Nyabintare, mu Kagari ka Rwenje mu Murenge wa Nkombo ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batishimiye abayobozi batorewe kuko abo bashakaga gutora atari bo bemejwe n’ubuyobozi bw’Akagari ahubwo bugashyiraho abo bushaka byatumye abaturage bahita bataha batarangije amatora.

Abaturage bavuga ko abo bari bafitiye icyizere atari bo babaye Abayobozi b’Imidugudu

Hari bamwe mu baturage baganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo.

Umwe yagize ati “Mu Mudugudu wa Gituro, mu masibo twari twatoye abantu 26 bari bagiye gutora Umuyobozi w’Umudugudu, nk’abaturage turabaherekeza kugira ngo turebe niba batora neza bagerageje gutora neza, bari kwandika batora umuyobozi twese twifuza nyuma dusanga Abayobozi b’Akagari baravuganye n’undi wibera muri Uganda, utazi n’ingo z’Umudugudu.”

Undi na we ati “Uwo Abayobozi bashyizeho yiberaga Uganda ntaramara ukwezi avuyeyo, turibaza ukuntu twayoborwa n’umuntu utazi ingo z’Umudugudu tutazi n’aho tuzamubariza.”

Umwe mu bakandida babiri bari butorwemo Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabintare yemeza ko Ubuyobozi bw’Akagari bwamwambuye icyizere yari yagiriwe n’abaturage.

Yagize ati “Nkanjye nari natowe n’abaturage, Umuyobozi w’Akagari yazaga agashyiraho uwo ashaka nari narigeze kuba Umuyobozi w’Umudugudu ntabwo byari kumbuza gusubiraho, utanze inzoga ngo bagutore nta Muyobozi waba akurimo, urumva ko waba ugiye kuyobora inzoga si abaturage.”

Mu Mudugudu wa Gituro abaturage 20 bahise bataha hasigara batandatu b’abavandimwe, abaturage bo muri iyi midugudu yombi bavuga ko kuba Abayobozi bashyizweho batabatoye batizeye ko bazayobora neza.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwenje bwo buvuga ko ibyo abaturage bavuga atari byo ahubwo ko baguriwe inzoga kugira ngo bazabatore.

Gahutu Theogene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje yagize ati “Abaturage murabazi iyo banyoye inzoga z’umuntu bakabona adatowe ni uko babita, uriya mugabo yigeze kuba Umuyobozi w’Umugugudu, hari hashize imyaka ibiri ahagaritswe kubera amakosa ye, ku wa Gatandatu atowe mu isibo atangira kugura amayoga menshi kugira ngo azatorwe, abo yahaye inzoga nibo bagaragaje ko batishimiye uwatowe.”

- Advertisement -

Ku matariki ya 23 na 24 Ukwakira, 2021 mu Midugudu 3 612 y’Intara y’Iburengerazuba kimwe n’ahandi mu gihugu hose hari kuba amatora y’Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe iterambere, ushinzwe amakuru ndetse n’umujyanama uzahagararira umudugudu muri Njyanama y’Akagari.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE Donatien /UMUSEKE.RW