Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand yaguzwe na Towniship Rollers yo muri Botswana

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Iradukunda Jean Bertrand, Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi, wakiniraga Gasogi United, bidasubirwaho yemejwe nk’umukinyi mushya wa Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana.

Iradukunda Jean Bertrand yaguzwe na Towniship Rollers yo muri Botswana

Bibaye nyuma y’amakuru yerekezaga uyu musore muri Botswana aho ibiganiro hagati ya Township Rollers na Gasogi United byari bikomeje bikaba byashyizweho akadomo rutahizamu Iradukunda Jean bertrand yerekeje muri iriya kipe.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yaguzwe asaga ibihumbi birenga40 by’amadolari.

Binyuze mw’itangazo ryasohowe na Township Rollers, iyi ipe yemeje ko yamaze gusinyisha Iradukunda Jean Bertrand uri kumwe n’ikipe y’igihugu yitegura umukino wa Uganda.

Akaba azerekezayo nyuma y’imikino ibiri ya Uganda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Iradukunda Jean Bertrand yavuye muri APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita ajya muri Police Fc ayikinira igihe kingana n’umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura Vs ayikinira imyaka 2 aho yavuye yerekeza muri Gasogi United ya Kakooza Nkuriza Charles.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW