Rutsiro: Minisitiri Gatabazi yasabye abagororerwa i Wawa kurangwa n’icyizere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye urubyiruko rugororerwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa kwigirira icyizere bagaharanira kugira ubuzima bufite intego.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Gatabazi Jean Marie Vianey yahaye impanuro urubyiruko ruri kugororerwa i Wawa

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Gatabazi Jean Marie Vianey, yabisabye  urubyiruko rugera 1593 rwarangwaga n’imyitwarire mibi muri sosiyete irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariko bakaza kwigishirizwa mu kigo Ngororamuco  cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro  mu Ntara y’Uburengerazuba.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko uru rubyiruko rukwiye kurangwa n’ubufatanye mu buzima bwa buri munsi kandi baharanira kurangwa n’ikizere.

Yagize ati “ Ikintu cya mbere dusaba uru rubyiruko ni ukwigirira icyizere bakacyiyubakamo.Kubera ko Leta yafashe ingamba zo kugira ngo ibafashe guhindura ubuzima ariko atari uguhindura ubuzima gusa ariko bakagira n’ubuzima bufite intego mu gihe kiri imbere.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa twabahaye ni ubwo gushyira hamwe bakajya babona n’umwanya wo kuganira nk’abana b’u Rwanda bakubaka ubumwe bwabo ndetse bagatekereza uburyo bagera hanze bakazafatanya kurushaho kuruta uko yakora ari wenyine.Agatangira umushinga agagamagara bagenzi be.Turabasa n’ubwo bufatanye kugira ngo bagere ku ntego zabo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabasabye kandi kuzirikana iterambere ry’Igihugu cyabo ari nako baharanira umutekano wacyo.

Ati “Rubyiruko rwacu turabazirikana,kandi turabifuriza imbere heza. Mujye mwiga mutekereza ibyo mwabonye, mwakoze aha muzabishyire mu bikorwa iwanyu.”

Minisitiri Gatabazi yashimye imbaraga zakoreshejwe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus muri iki kigo kuko kugeza ubu muri iki kigo nta muntu uragaragaraho ubwandu bwa COVID-19

Abagororewe i Wawa barashimira ko ubu imyitwarire yahindutse .

- Advertisement -

Bamwe mu bagororerwaga iWawa  bavuze ko nyuma y’igihe cy’amezi atandatu bbamaze bigishwa amasomo y’igororamuco n’imyuga, bumva ko ubu bagiye kuzana impinduka muri sosiyete.

Ndayambaje Steven wo mu Mujyi wa Kigali asoje amasomo iWawa , yagize ati “ Mu gihe maze cyirenga amezi atanu nagerageje guhura n’abahanga mu mitekerereze abatandukanye, bagiye bamfasha mu buzima bw’imitekerereze ndakeka maze guhinduka kuko bagiye banyereka ingaruka z’ibiyobyabwenge nari ndimo.”

Yakomeje agira ati “Nka njye narindangije amashuri ya Kaminuza ariko ku bw’iyo migenzereze mibi yo kunanirwa no kubana na sosiyete n’ababyeyi ba njye nashidutse nisanga muri iki kigo ariko muri iki gihe maze hano baramfashije maze gunduka bigaragarira buri wese.”

Uyu musore yavuze ko agiye gutanga umusanzu we mu rwego rw’ubuhinzi kuko muri iki kigo yigishijwe gukora umwuga w’ubuhinzi mu buryo bwa kinyamwuga.

Ndahimana Irenee nawe wo mu Mujyi wa Kigali yagize ati “Mu by’ukuri ngera aha ,nahuye n’abarezi bacu batandukanye,banyigisha ku ngaruka zitandukanye z’ibiyobyabwenge n’ububi bwa byo, ngenda nanaganira nabo , banyereka uburyo ari bibi.”

Yakomeje agira ati “ Mu by’ukuri ndashaka kuva hano nkubaka icyizere no hanze, nkagaragaza itandukaniro.”

Ndahimana nawe yavuze ko nagera hanze azakora umwuga wo kubaza kuko muri iki kigo ari wo yigishijwe akabasha kwiteza imbere.

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye ku kirwa cya Iwawa kiri mu kiyaga cya Kivu mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rutsiro.Kigororerwamo abasore n’abagabo bari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko bafite imyitwarire ibangamira abaturage.Kikaba gifite ubushhobozi bwo kwakira abasaga 4000.

Bamwe mu bagororerwaga iWawa  bavuze ko biteguye kuzana impinduka muri sosiyete.
Uru rubyiruko rwacinye akadiho rushimira ubuyobozi bubatekerezaho amanywa n’ijoro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW