Rwamagana: Bamaze amezi icumi bishyuza amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri

Mu Murenge wa Nyakaliro mu Karere ka Rwamagana hari abaturage bagera kuri 200 bubatse ibyumba by’amashuri ku urwunge rw’amashuri rwa Matyazo ariko amezi abaye icumi basiragira mu buyobozi bishyuza amafaranga bakoreye nyamara bakabarebera ku bitugu aho kubakemurira ikibazo.

Abaturage bagera kuri 200 bo mu murenge wa Nyakaliro mu karere ka Rwamagana bamaze amezi icumi bishyuza amafaranga bakoreye bubaka amashuri

Aba baturage ngo baheruka guhembwa mu kwezi kwa cumi na kabiri umwaka ushize wa 2020, kuva icyo gihe kugeza magingo aya barakishyuza amafaranga ya kenzeni (iminsi 15) eshanu bakoze ariko ntibishurwe, bagasaba ko barenganurwa bakishyurwa.

Nubwo aba baturage bavuga ko batinze kwishyurwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemereye UMUSEKE ko impamvu aba batishyuwe ari ikibazo rusange kuTturere twose kuko  nta ngengo y’imari barahabwa.

Nubwo ubuyobozi buvuga ibi ariko, abaturage amarira ni yose kubera inzara n’ubukene batewe no kumara igihe bubaka ibyumba by’amashuri ariko ntibahembwe amafaranga bakoreye kandi bari barijejwe guhembwa buri minsi cumi n’itanu.

Uyu numwe muri aba baturage baganiriye na Radio-1, ngo yari yagiye gukora ajyanye n’umugore we none ngo iwe inzara iranuma ndetse amerewe nabi n’abo yari yaratse amadeni kubera kubura ubwishyu.

Ati “Njye nari naje gukora nzana n’umugore wanjye kugirango turusheho kuba twazamura urugo rwacu mu iterambere. Ubu bukene ni bwose mu muryango kubera ko twese twari twaragiye gukora ntawe dusize inyuma, ubu mfite imanza nyinshi z’abantu nari narafasheho amadeni barimo kunyishyuza. Hari abantu twakagaho nk’ibintu uvuga uti nzamwishyura nahembwe ariko ubu batumereye nabi.”

Undi muri aba baturage nawe yagize ati “Duherutse gushaka kujya ku karere baratubwira bati nimujyayo muzaba mwigaragambije bazabafunga, turasaba ko mwatuvuganira tukarenganurwa bakaduhemba.”

Uyu mubyeyi we ngo aherutse kujya ku Kagari bamusubiza ko badashinzwe kurera imfubyi ze, abisobanura muri aya magambo agira ati “Ikibazo cyarankomeranye kubera mfite abanyeshuri batanu kandi bose ninjye bareba. Nagiye kubaza ku kagari, mbajije bansubije bambwira ngo ntibashinzwe kurera imfubyi zacu.”

UMUSEKE wagerageje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga kuri iki kibazo cy’aba baturage bamaze amezi agera ku icumi batarishyurwa amafaranga bakoreye bubaka ibyumba by’amashuri kuri GS Matyazo, maze ubuyobozi mu magambo make busubiza ko habayeho ikibazo cy’ingengo y’imari.

- Advertisement -

Umuyobozi w’aka karere Mbonyumuvunyi Radjab, yasubije ko ikibazo kiri mu turere twose kubera batarahabwa ingengo y’imari.

Ati “Ikibazo kiri mu turere twose, dutegereje ko batwoherereza ingengo y’imari tukabishyura. Dufite ikizere ko izaboneka vuba nabo bakishyurwa.”

Abajijwe uko  byagenze ngo hashire igihe kireshya gutya batarishyurwa kandi ubwo bubakaga aya mashuri hari ingengo y’imari y’umwaka washyize wa 2020-2021, ndetse niba ibi byumba by’amashuri byubatswe nta ngengo y’imari bifite. Aha ntacyo yigeze asubiza.

Aba baturage bishyuza amafaranga yabo bakoreye amaze amezi agera ku icumi, barimo abafundi n’abayede bagera kuri 200 bubatse ibyumba by’amashuri ku Urwunge rw’Amashuri rya Matyazo mu Murenge wa Nyakaliro muri  Rwamagana.

Ubusanzwe bahemberwaga iminsi 15 ibwizwi nka Kenzeni, gusa hari amakenzeni atanu yanyuma bakoze batishyuwe, kuko baheruka ifaranga ukwezi kwa cumi  na kabiri umwaka washize wa 2020.

Umuyede yabarirwaga amafaranga 1,500Frw ku munsi naho umufundi akabarirwa ibihumbi bitanu (5,000Frw), bivuze ko umuyede wishyuza imibyizi yose yishyuza amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 200. Naho abafundi bagera kuri 70 bishyuza amafaranga bakoreye, umwe wujuje imibyizi yose yaba yishyuza arenga ibihumbi 350 ukubye bitanu yakoreraga ku munsi n’imibyizi yishyuza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW