Sugira Erneste mu mwambaro wa As Kigali ati “Urituriza Imana na yo igakora akazi”

webmaster webmaster

Rutahizamu Sugira Ernest yavuze ko yishimiye gusubira mu ikipe ya AS Kigali yahoze akinira, ni nyuma yo kuyisinyira ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda.

Sugira Erneste yishimiye kuba yasubiye muri As Kigali

Kuva Shampiyona yarangira muri Gicurasi 2021, Sugira Ernest nta kipe yari afite, ni nyuma yo gusoza umwaka w’intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports.

Ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira, 2021 nibwo isoko ryo kugura abakinnyi ryarangiye mu Rwanda, rutahizamu Sugira asinyira AS Kigali amasezerano y’umwaka umwe.

Abinyujije kuri Twitter, Sugira Ernest yagize ati “Iturize maze ureke Imana yikorere akazi kayo ku buzima bwawe.”

Yongeraho ati “Nishimiye kugaruka mu rugo muri AS Kigali.”

Yaherukaga muri AS Kigali muri 2016 ubwo yayivagamo yerekeza muri DR Congo mu ikipe ya AS Vita Club yakiniye umwaka umwe agahita agaruka mu Rwanda muri APR FC yakiniye kugeza muri 2020 nyuma imutiza Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW