U Rwanda rwakiriye inama ihuza Abaminisitiri 60 b’Ububanyi n’amahanga muri AU na EU

I Kigali hari kubera inama ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’abaturutse mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU).

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta na mugenzi we wa Algeria, Ramtane Lamamra

Ni inama yatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 25 kugeza kuwa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira 2021, yitezweho guhuza abasaga 500 barimo ba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga babarirwa muri 60.

Iyi nama baraganira ku butwererane, ubufatanye no kuri gahunda itegura ubuzima bwa nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 irasubikwa kubera COVID-19, ikaba ije ikurikira iyaherukaga kuba muri Mutarama 2019.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere inama ihuza abayobozi bakuru b’imiryango yombi muri rusange, hanyuma umunsi w’ejo ukazaba umwihariko wo guhura kwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Afurika n’ab’i Burayi.

Ba Minisitiri ni bo bazaganira byimbitse ku gushimangira ubutwererane bw’umugabane w’Afurika n’uw’u Burayi binyuze mu miryango yombi nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

Ibiganiro biribanda cyane ku ngingo zitandukanye zirimo ubufatanye mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’urugendo rwo kwikura mu ngaruka zacyo ari na ko hubakwa ubudahangarwa bw’inzego zose hagamijwe kwirinda kuba zagira ibyago byo guhungabanywa n’ibindi byago byose bishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

Ibindi biganiro biribanda ku kamaro ko gushora imari mu ikoranabuhanga ndetse no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, kwimakaza amahoro, umutekano n’imiyoborere mpuzamahanga, gahunda zirebana no kwimukira ku migabane yombi, uburezi, siyansi, ikoranabuhanga ndese no kongera ubumenyi.

Inama ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga irategura Inama Nkuru ihuza AU na EU igiye kuba ku nshuro ya 6 ikaba yitezwe kubera i Brussels mu Bubiligi.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW