U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano yorohereza ikorwa ry’inkingo za Covid-19

webmaster webmaster

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’Ishoramari y’u Burayi n’ikigo gikora imiti n’inkingo cya BioNTech, ni amasezerano agamije iyoroshya ry’ikorerwa ry’imiti n’inkingo cyane cyane iza Covid-19.

Aya masezerano yasinywe hagati ya Banki y’Ishoramari y’u Burayi n’ikigo cya BioNTech

Aya masezerano kandi u Rwanda rwayasinyiye icyarimwe n’igihugu cya Senegal kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Ukwakira 2021, muri Kigali Convention Center, ahari kubera inama ihuza abaminisitiri b’ububanye n’amahanga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Intego y’ibanze y’isinywa ry’aya masezerano ni ukubakira ubushobozi urwego rw’ubuzima muri Afurika kugirango uyu mugabane ubashe kwigira mu guhangana no guhashya indwara z’ibyorezo kuko uyu mugabane ukiri kuri 1% mu kwikorera inking, bityo hakaba hakenwe ko uyu mubare uzamuka ukagera kuri 60%.

Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije. Naho ku ruhande rwa Senegale asinywa na Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga muri iki gihugu, Aissata Tall Sall.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko aya  masezerano aje gutuma Afurika yihaza ku miti n’inkingo, yongeraho ko uru ruganda rukora urukingo rwa Covid-19 rwifashishije ikoranabuhanga rya mRNA ruzatangira kubakwa I Masoro mu cyanya cy’inganda muri Kamena 2022 ku bufatanye na BioNTech.

Ati “Byari iby’agaciro gushyira umukono kuri aya masezerano yo gukorera inkingo mu Rwanda na Senegal, ibi bigiye gufasha ikintu gikomeye ku kwihaza ku nkingo kuri Afurika.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuri ubu bufatanye na BioNTech mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Afurika yunze ubumwe yo gukorera imiti n’inkingo kuri uyu mugabane. Bakavuga ko aya masezerano ari ibuye ry’ifatizo ku bufatanye, bashimira kandi ikipe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Izi nganda zizajya zikora iyi miti n’inkingo biteganyijwe ko zizatangira imirimo yazo mu umwaka utaha wa 2022 muri Kamena. Inkingo z’ibanze zizatangira gukora ni iza Covid-19 na Malaria ariko n’izindi nkingo z’indwara zitandukanye zikazakorwa nyuma.

Uru ruganda rukazajya rukorera mu cyanya cy’inganda i Masoro, aho ruzubakwa kubufatanye n’ikigo cya BioNTech

- Advertisement -
U Rwanda na Senegale bashyize umukono ku masezerano yo gukorera inkingo za Covid-19 muri ibi bihugu
Minisitiri Dr Daniel Ngamije yavuze ko aya masezerano agiye gufasha Afurika kwihaza ku nkingo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW