Uganda: Umuntu umwe yishwe n’igisasu cyatezwe mu modoka itwara abagenzi

Abantu benshi bakomerekeye mu gitero cy’ibiturika cyagabwe ku modoka nini itwara abagenzi yavaga i Kampala yerekeza mu Burengerazuba bwa Uganda, Umuntu umwe yasize ubuzima muri icyo gitero cy’iterabwoba.

Imodoka yatezwemo igisasu

Uyu muntu umwe yitabye Imana nyuma y’igitero cyabaye mu minsi ibiri ishize mu murwa Mukuru Kampala, cyigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIL (ISIS).

Umvugizi w’Igipolisi cya Uganda, Fred Enanga yavuze ko igisasu cyatezwe n’abantu babizobereyemo,byabaye kuri uyu mbere ahagana isaa kumi n’imwe z’umugoroba byari saa 14:oo ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Igipolisi cya Uganda cyemeje ko uriya muntu umwe ariwe witabye Imana, mu gihe abagenzi 37 n’umushoferi Imana yakinze ukuboko, harimo abakomerekejwe n’icyo gisasu bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Perezida wa Uganda Yoweri K Museveni yanditse kuri Twitter ko “Guhiga” abakoze kiriya gitero birakomeje k’ububi n’ubwiza.

Lungala ni mu bilometero 35 uvuye mu Mujyi wa Kampala, ni umwe mu muhanda unyuramo cyane imodoka zitwara abagenzi baturuka muri Tanzania,Rwanda,Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iri turika rije rikurikira iryabaye kuri uyu wa Gatandatu ushize i Kampala rigahitana ubuzima bw’umuntu umwe maze batatu bagakomereka, Igipolisi cyavuze ko ari “iterabwoba ry’ubunyamaswa” cyigambwe na ISIL(ISIS)

Perezida Museveni yavuze ko kiriya gitero ari ibikorwa by’iterabwoba.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW