Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 yaburanye ahakana icyaha

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwaburanishije urubanza rw’umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 8 mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, uregwa ahakana icyaha, akavuga ko abesheyrwa.

Ubutabera ni ngombwa ku babukwiye

Ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira, 2021 nibwo urubanza rwabaye, uregwa yabanje kugaragaza inzitizi z’uko afunzwe binyuranije n’amategeko.

Mu mizi, Ubushinjacyaja bwavuze ko ko ku wa 03/05/2021 ngo umwana yari akurikiye abandi bana bagiye kuvoma uyu mugabo ukekwaho kumusambanya ngo nibwo yaramufashe amujyana ahantu mu bishyimbo atangira kumusambanya ngo aza kubonwa n’abana uriya yari akurikiye kuvoma.

Umugabo ukekwa ngo abonye ko abantu bamubonye, ndetse ko abaturanyi babimenye ngo yahise yiruka bamwirukaho arabasiga, ariko nyuma aza gufatwa hatanzwe inyandiko zo kumufata.

Uregwa avuga ko bitashoboka ko yari gusambanya umwana hari n’abandi bantu, akavuga ko uwo mwana yari kumwe n’abandi kandi ngo harimo n’abakuru bafite imyaka 16 na 18, akemeza ko atari kwirukanka ngo asige abantu bose batuye Umudugudu.

Yavuze ko aho bavuga ko yari yarahunze, atari byo kuko ngo yari yaragiye i Kigali gupagasa.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko raporo Muganga, yagaragaje ko akarangabusugi k’umwana kafungutse.

Uregwa yunganiwe na Me Hakizimana Albert, bahise babwira Urukiko ko iyo Raporo ya Muganga ivuga ko “nta kimenyetso ko umwana yasambanyijwe.”

Urubanza ruzasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira, 2021 nk’uko tubikesha Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba.

- Advertisement -

https://p3g.7a0.myftpupload.com/muhanga-arasaba-ubutabera-bwumwana-we-wimyaka-8-wasambanyijwe.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga