Umuhanzi Papa Cyangwe ari mu bantu 113 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’Igihugu iratanga ubutumwa ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira, 2021 ifashe abantu 113 bari mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Hamisi uri mu bafashwe avuga ko yari acunze umutekano wa Papa Cyangwe

Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro ivuga ko abantu 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

Ivuga ko muri iyo nyubaka harimo n’akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora.

Abandi 35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kazwi ku izina rya Plan B gaherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Nyakabanda.

Ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira, 2021 nibwo bariya bantu beretswe Itangazamakuru kuri Stade ya IPRC Kigali.

Hamisi ukora akazi ko kurinda abahanzi, yafashwe arinze umuhanzi Papa Cyangwe, ati ”Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo  ye. Byageze ku isaha ya saa saba z’ijoro tubona Abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.”

Umuhanzi Papa Cyangwe uri mu bazamuka mu muziki nyarwanda

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n’abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.

Ati ”Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage Alexamdria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda  ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise Abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.”

- Advertisement -

Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati ”Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanije n’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze aho bariya bantu bafatiwe mu gihe cy’amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande. Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.

Abantu 113 bafashwe baciwe amandi ndetse bapimwa Covid-19 biyishyuriye

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW