Umuraperikazi Fearless yasezerewe mu bitaro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Niyonsenga Keza Amina wamenyekanye mu muziki nka Fearless yavuye mu bitaro nyuma yo kubagwa ibibyimba mu nda, ku wa 06 Ukwakira nibwo yajyanywe mu bitaro arembye.

Umuraperikazi Fearless yari amaze icyumweru mu bitaro

Fearless yari arwariye ku Bitaro bya Muhima, niho yabagiwe ibibyimba bibiri yari arwaye.

Fearless avuga ko nyuma yo kubagwa ubu yorohewe, ku wa 11 Ukwakira 2021 yasezerewe mu bitaro ngo ajye kurwarira mu rugo yitabwaho n’abo mu muryango we.

Fearless yavuze ko yitaweho n’Abaganga bamubaye hafi ndetse bagakoresha ubuhanga budasanzwe mu kumubaga.

Yavuze ko yari arwaye ibibyimba bibiri bikaba byarabazwe neza akaba atangiye kumera neza mu minsi iri imbere azaba yakize kubera Imana.

Ati “Ndashima buri umwe wambaye hafi muri ibi bihe bitari byoroshye.”

Fearless azwi mu ndirimbo zirimo “Nta kuri mbona” yakoranye n’abaraperi batandukanye, “Icyerekezo” yakoranye na Queen Cha n’izindi zitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW