Umwe mu bagabo bafashwe “bashaka gutorokesha”Kizito yagizwe umwere

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021 rwasomye urubanza rw’abagabo batatu bafatanywe n’umuhanzi Nyakwigendera Kizito Mihigo, umukozi we wo mu rugo yakatiwe gufungwa imyaka 5 n’igice, uwagombaga kwerekana inzira akatirwa gufungwa amezi atatu mu gihe umushoferi wabatwaye yagizwe umwere.

Abagabo batatu bafatanwe na Kizito Mihigo basomewe umwanzuro w’urukiko

Aba bagabo batawe muri yombi muri Gashyantare umwaka wa 2020 ubwo bafatwaga  bari kumwe n’umuhanzi Kizito Mihigo waje kwitaba Imana ari muri Gereza.

Jean Bosco Nkundimana yari umukozi wa Kizito Mihigo amufasha mu mirimo yo mu rugo, Joel Ngayabahiga na Innocent Harerimana wari warafunganywe na Kizito muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere.

Joel Ngayabiha wari umukozi na Jean Bosco Nkundimana bemeraga icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwambuka no kwambutsa umuntu aca ahantu hatemewe n’amategeko ariko bagahakana icyo gutanga ruswa.

Innocent Harerimana yumvikanye mu Rukiko ahakana ibyo aregwa, yasabaga ko hakurikizwa amategeko agafungurwa kuko nta cyaha yakoze.

Kuwa 12 Ukwakira 2021, Ubushinjacyajha bwasabiye babiri mu baregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 7 n’igice n’ihazabu ya miliyoni 2 n’igice undi asabirwa gufungwa amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe.

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Jean Bosco Nkundimana wari umukozi wa Kizito Mihigo ahamwa n’ibyaha rumukatira gufungwa imyaka itanu n’igice.

Uwagombaga kwereka inzira Kizito Mihigo wagombaga kumutorokesha yakatiwe gufungwa amezi atatu, agomba guhita arekurwa kuko uko ari batatu bamaze umwaka n’igice bafunze.

Urukiko kandi rwagize umwere umushoferi aho rwategetse ko ahita arekurwa.

- Advertisement -

Aba bagabo bari bakurikiranweho  ibyaha bibiri: Icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa baca ahantu hatemewe n’amategeko, n’icyaha cyo gutanga indonke cyangwa ruswa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW