Uwayezu uheruka kwegura ku mwanya w’Umunyamabanga wa FERWAFA yateye ivi

Uwahoze ari Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu François Regis yateye ivi asaba Isaro Sonia ko yazamubera umugore, uyu na we usanzwe ukora muri FERWAFA.

Uwayezu na Sonia bakoranaga babishyize ku mugaragaro ko bafite gahunda yo kubana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo hasohotse amafoto ya Regis na Sonia amaze kumwambika impeta ya fiançailles.

Abinyujije kuri WhatsApp Status,  Regis yagize ati “Gutegereza byararangiye. Uyu ni we wanjye.”

Isaro Sonia wambitswe impeta, ni Umunyamabanga wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uwayezu Regis w’imyaka 38, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’imari n’ubutegetsi, yari amaze imyaka 7 ari Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC), ndetse yigeze gukora no muri Minisiteri y’Umutekano ikibaho.

Kuva mu 2017 yari ari muri Komisiro ya Siporo ya bose muri Komite Olempike ndetse akaba na Perezida wungirije mu Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda.

Afite n’impamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA Licence B yakuye i Koblenz mu Budage mu 2010.

Regis ati “gutegereza birarangiye”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW