Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwitabira Zikomo Africa Awards yo muri Zambia

Ibihembo bya Zikomo Africa Awards bitangirwa i Lusaka muri Zambia byitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu bya Afurika bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri kuri uyu mugabane, abanyarwanda bakaba bahawe amahirwe mu bazahatana mu byiciro 54.

Abahanzi n’abanyamideli bo mu Rwanda bitezwe muri Zikomo Africa Awards 2022

Ni ibihembo bihabwa imishinga yahinduye ubuzima bwa benshi ndetse n’ibindi bikorwa byahize ibindi muri Afurika.

Ibi bihembo bihabwa abarimo, abahanzi b’indirimbo, abanyamideli, abanyamakuru n’abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika.

Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, ku nshuro ya mbere byatangiwe i Lusaka muri Zambia kuwa 09 Mata 2021.

Abahagarariye Zikomo Africa Awards mu Rwanda babwiye UMUSEKE ko hari amahirwe menshi ku banyarwanda bafite ibikorwa n’imishinga y’icyitegererezo bazitabira iki gikorwa.

Bati “Kwiyandikisha biratangira bitarenze mu kwezi gutaha kwa Ukuboza, hari amahirwe menshi ku banyarwanda kandi twizeye ko hari ibyo bazegukana kuko barashoboye.”

Biteganyijwe ko amatora ndetse no kwiyamamaza bizakomeza kugeza muri Gashyantare 2022, ibihembo nyamukuru bizatangirwa mu muhango uzaba muri Mata 2022 i Lusaka muri Zambia.

Kwiyandikisha no kumenya amakuru arambuye kuri Zikomo Awards bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Zikomo Africa Awards no ku rubuga rwa https://www.zikomoawards.com/

Zikomo Awards iheruka yabaye kuwa 09 Mata 2021, ibihembo 29 byegukanwe nabanya Zambia mu gihe ibihembo 6 byatashye mu gihugu cya Uganda.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW