Abapolisi bashya 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga- AMAFOTO

Kuri wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari habereye umuhango wo gusoza ikiciro cya 17, 2020-2021 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,319 binjiye muri Polisi y’u Rwanda. Aba bapolisi basabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi.

                                         Abapolisi bato basoje amasomo abinjiza mu mwuga

Abapolisi basoje icyiciro cya 17 bagizwe n‘ab‘igitsina gabo 1,869 n’aho ab‘igitsina gore bakaba ari 450. aya mahugurwa bari bayamazemo amezi cumi n’abiri.

Mu gihe bamaze bahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigizwe  n’imirimo ya Polisi y’u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye bwa polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, imyitozo ngororamubiri, ibiganiro ndetse n’andi masomo atandukanye y’ingirakamaro mu mirimo ya polisi y’igihugu.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi  y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye Perezida wa Repubulika uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda n’amashuri akabona aho ashingira akora gahunda z’ibikorwa biganisha kuri icyo cyerekezo.

Yakomeje agira ati “Ndashimira Minisiteri y’Ubutabera k’ubufasha bwose igeza k‘ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kandi ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n’amahugurwa bityo iri shuri rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye aba bapolisi bashya kuzirikana inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bakumira ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano.

Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”

Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja  Emmanuel yavuze kandi ko mu ri uru rugamba buri mupolisi agomba kumva ko ari inshingano imureba.

Ati ” Ibi ntibyagerwaho rero, hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage. Bapolisi mushoje amahugurwa uyu munsi, ndabashimira ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.”

- Advertisement -

Minisitiri Dr. Ugirashebuja Emmanuel muri uyu muhango usoza amahugurwa y’abapolisi bato yavuze ko werekana ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwo kubaka igipolisi cy’umwuga.

                                          Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi  y’u Rwanda PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja  Emmanuel yasabye aba bapolisi gukora kinyamwuga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW