Abari munsi y’imyaka 18 bagiye gukingirwa  COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira gutanga urukingo rwa COVID-19 haherewe ku ngimbi n’abangavu bari mu nsi y’imyaka 18 kugeza ku myaka 12.

Abagororerwa Iwawa basaga 300 bahawe urukingo rwa Covid-19 (Archives)

U Rwanda rusanzwe rwarihaye intego ko umwaka wa 2021, uzarangira Abanyarwanda bangana na 30% baramaze guhabwa urukingo rwa Coronavirus.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharicisse, yabwiye Radiyo Rwanda ko mu gihe cya vuba izi ngimbi n’abangavu bazatangira gukingirwa COVID-19.

Yagize ati “Ni gahunda nakwita ko ari icyiciro cya Gatatu cyo gukingira COVID-19, nyuma y’aho tumaze gukingira kuva ku myaka 18 kuzamura mu gihugu hose tukaba tugeze ku bipimo bifatika. Turashaka gukingira n’abana bari munsi y’imyaka 18 kugeza ku myaka 12.”

Dr Mpunga Tharicisse yavuze ko iyi gahunda biteganyijwe ko igomba gutangira tariki ya 23 Ugushyingo, 2021 itangiriye mu Mujyi wa Kigali ku buryo mu kwezi ku Ukuboza iyi gahunda izaba yageze mu gihugu hose .

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharicisse yavuze kandi  ko abazakingirwa bazasangwa ku mashuri.

Yagize ati “Nk’uko mubizi aba bana bose bari mu mashuri, ni igikorwa kizabera ku mashuri yaho abana biga, kizakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburezi, amashuri n’ababyeyi.”

Dr Mpunga Tharicisse yavuze ko mu guhitamo gukingira cyino cyiciro ari uko ari kimwe mu cyakozweho n’icyorezo cya Coronavirus ubwo amashuri yafungwaga kubera umubare w’abanduraga wari mwinshi.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko muri iki gikorwa hitezwe umusaruro mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe haza indi  nkubiri ya Coronavirus, yasanga hari umubare mwinshi w’abamaze gukingirwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Umusaruro ni uko bizagabanya ubwandu mu bana mu mashuri. Nk’uko mubizi mu mashuri menshi hari abana biga bataha ndetse n’abiga baba mu bigo, usanga rero bahura mu buryo butandukanye.”

Yakomeje ati “COVID-19 iyo igezemo kubera imiterere y’abana bitewe n’aho barira, barara naho bakinira Coronavirus igenda yiyongera, rero turashaka kugabanya ubwandu bwo kwandura  ariko ni kugira ngo twirinde ko mu gihe kiri imbere naho haza inkubiri zindi zigenda zivuka ziramutse ziyongereye nibo zazahaza cyene kubera ko badakingiye.”

Dr Mpunga Tharicisse yasabye abantu ko nubwo icyorezo kigenda kigabanuka abantu badakwiye kwirara ko ahubwo basabwa gukomeza kuba maso baharanira kwirinda kandi abatarikingiza bakabikora kare.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu gihugu hose Abanyarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere bamaze kurenga miliyoni eshanu. Mu gihe abamaze guhabwa inkingo ebyiri barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana cyenda.

Byitezwe ko mu mwaka wa 2022 uzarangira abarenga miliyoni esheshatu bangana na  60% bazaba bamaze gukingirwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW