Abayobozi bashya baramara iminsi 7 bigishwa uko bayobora abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney aravuga ko Abayobozi b’Uturere bashya batowe bafite ubumenyi buhagije bityo ngo bazafashwa kubakirwa ubushobozi ariko ngo uzakora nabi wese ntacyo azitwaza kuko azabiryozwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bakaba bazindukiye muri siporo

Nyuma yo gutorwa, Abayobozi mu nzego z’Ibanze batangiye amahugurwa y’iminsi 7 agiye guhabwa Komite Nyobozi na Njyanama nshya z’Uturere zarahiriye inshingano kuri uyu wa Mbere.

Amahugurwa yabo ari kubera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana kuva kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Ugushyingo 2021.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, agaruka ku byo aba bagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi zatowe bari buhugurweho, yavuze ko bazafashwa mu kubakirwa ubushobozi n’ubumenyi, gusa ngo nta rwitwazo ku uzakora nabi kuko azabiryozwa.

Ati “Turabizeza ko ayo makimbirane yakundaga kuvuka aturuka ko rimwe na rimwe batasobanurirwaga ariko tuzabaherekeza, mu mikorere ya MINALOC turateganya kububakira ubushobozi, kubongerera ubumenyi, tukabakorera ubuvugizi, kubagira inama no kubafasha mu gihe havutse ibibazo. Mbere yo kubatunga agatoki tuzajya tubanza kubagira inama, tukabaherekeza muri urwo rugendo. Turizeza Abanyarwanda ko izi nzego zigiyeho zizakora mu buryo bwiza.”

Akomeza avuga ko uzakora nabi azabibazwa, ati “Ibyo byose ntibikuraho ko uzakora nabi azabibazwa, twarabirahiriye nk’Abanyarwanda ko ukoze nabi abibazwa, uzazana amakimbirane ntazabyitwaza ngo n’abandi barayagize ngo na we ayazane, uzayazana bizamugiraho ingaruka ariko batugaragarije ko dukwiye kubagirira icyizere.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko mu gihe cy’iminsi irindwi bagiye kumara bahugurirwa i Gishari bazahabwa ubumenyi n’inararibonye muri politike ndetse n’abazabigisha gukora imishinga n’igenamigambi ry’igihe kirekire.

Yagize ati “Tugiye kubereka iby’ibanze bagomba gukorera abaturage, bagiye kwigishwa uko bakwiye gukorana n’inzego basanze, bigishwe uburyo bakora uko bategura imishinga, bigishwe uburyo bagomba gukora igenamigambi ry’igihe kirekire, bigishwe uburyo bakemura ibibazo, amakimbirane, ibyo byose bagiye kubiganiraho mu gihe cy’iminsi irindwi. Bazabihabwa n’inararibonye muri politike, umutekano, ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.”

Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko byagaragaye ko abatowe bafite amashuri ahagije, ubunararibonye kandi bafite imitekerereze yagutse, bityo ngo iyi manda nshya ikaba izaba iy’ubudasa. Nka MINALOC na yo ikazababa hafi.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ashimira umuhate n’umurava waranze abayobozi bashoje manda muri Njyanama z’uturere bataragarutsemo, agahamya ko bakoze ibikomeye bahangana n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Turashimira abayobozi basoje manda irangiye, bakoze akazi gakomeye kuko batangiye manda yabo mu 2016 bategura amatora y’umukuru w’igihugu  kandi yagenze neza, bateguye gahunda z’ibikorwa bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’imyaka irindwi y’Umukuru w’Igihugu, ubu yari imaze imyaka ine.

Bahanganye na Covid-19 basobanurira abaturage kuyirinda kandi tugeze ahashimishije, basobanuriye abaturage gahunda yo gukingira iki cyorezo, ibyo byose nibyo dushimira komite zicyuye igihe ndetse n’abajyanama batabashije kugaruka.”

Aya mahugurwa y’iminsi irindwi agiye guhabwa abajyanama batorewe kujya muri njyanama z’uturere tw’igihugu, akaba agomba gutangirwa mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana kugeza tariki 29 Ugushyingo 2021. Akaba yitabiriwe n’abajyanama b’Uturere batowe ndetse n’abayobozi b’uturere bagera kuri 459.

Manda zicyuye igihe zari zatowe mu mwaka wa 2016 gusa manda yabo ntabwo yarangiye mu 2020 nk’uko byari bitegerejwe kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange. Manda nshya za Komite Nyobozi z’uterere na Njyanama zikazarangirwa mu mwaka wa 2026.

Mu byo bagomba kwitaho muri manda zabo nshya harimo gushyira akadomo kuri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ndetse bakazanategura n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu mwaka wa 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Ugushyingo, aba bayobozi bose bakaba bazindukiye muri siporo rusange mbere yo gutangira guhugurwa n’inararibonye.

Abazakora nabi baburiwe ko batazihanganirwa

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW