Kicukiro: ADEPR Gashyekero yahagurukiye kurandura amakimbirane yo mu miryango

Abakiristo bo mu Itorero rya ADEPR barajwe ishinga no kubaka umuryango mwiza kandi utekanye uzira amakimbirane, basabwe kuyirinda ndetse bibutswa ko Itorero n’Igihugu byubakiye ku muryango bagomba gutunga urutoki aho batabanye neza.

Pasiteri Mugabonidekwe Joseph avuga ko umuryango udakurikiza bibiliya uba wubatse ku musenyi

Kuri iki Cyumweru, tariki 21 Ugushyingo 2021, nibwo ku Itorero rya ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro habereye igiterane cyari kigamije gukangurira abantu kwirinda amakimbirane abera mu ngo bakarushaho kubaka umuryango utekanye.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Irinde amakimbirane abera mu ngo, tunga agatoki aho uzi ko batabanye neza bagirwe inama, uzaba utanze umusanzu.”

Korali zirimo Siloam yo mu Itorero rya Karambo zakoze ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zasusurukije imitima ya benshi.

Abubatse ingo basaga 15 batabanye neza basengewe bahabwa n’inyigisho zo kubafasha kugira ngo bubake umuryango utekanye.

Mukamurenzi Dative, Umuyobozi wa Minisiteri yabubatse ingo mw’Itorero rya ADEPR Gashyekero akaba ari nabo bateguye iki giterane, yabwiye UMUSEKE ko bibabaje kubona umukristo aho atuye avugwaho amakimbirane mu muryango.

Ati “Birushaho kuba agahomamunwa kubona umukristo aho atuye mu Mudugudu agaragara  mu bahora mu makimbirane kandi yitwa ko akijijwe ariko akarebera umuryango  we ugasenyuka.”

Avuga ko bateguye iki giterane mu rwego rwo guha ubutumwa abubatse ingo basengera muri ADEPR Gashyekero ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Gikondo kugira ngo bashyire itafari mu kubaka umuryango mwiza uzira amakimbirane.

Ati ” Dukurikije aho isi igeze ntago umuryango watera imbere ufite amakimbirane, Itorero ryubakiye ku muryango kandi n’Igihugu cyacu gihangayikishijwe n’amakimbirane yo mu muryango, ni inshingano zacu gufasha kubaka umuryango uzi Imana, umuryango uzi Imana ntubamo amakimbirane.”

- Advertisement -
Mukamurenzi Dative, umuyobozi wa Minisiteri y’abubatse ingo muri ADEPR Gashyekero

Pasiteri Mugabonindekwe Joseph, Yabwiye Abakristo n’abaturage bo mu Gashyekero ko bagomba kwirinda amakimbirane, yavuze ko Satani ikintu cya mbere yanga ari umuryango, bityo abasaba kurushaho kubaka umuryango mwiza bashingiye ku kubaha Imana.

Ati “Ikintu Satani yanga cyane ni umuryango kubera ko Itorero, Igihugu byose bitangirira mu muryango waremwe n’Imana. Abadasoma Bibiliya bafite igihombo kuko batabona icyo bagenderaho bubaka urugo, iyo umuntu aguze ibikoresho by’ikoranabuhanga abonamo agatabo gafasha abantu kumenya uko bikoreshwa “Catalog”, catalog y’umuryango ni Bibiliya.”

Pasiteri Mugabonindekwe yakomeje avuga ko bibabaje kubona ingo zisenyuka zitamaze kabiri kandi mu gihe biteguraga kubana akaramata barabwiranaga amagambo y’urukundo adashira ariko akaburirwa irengero mu gihe gito.

Yagize ati “Hari ikintu kibabaje Isi yose ikwiye guhagurukira ubutane “divorce”, si igihugu cyacu gusa ahubwo biri no mu bihugu duturanye n’ahandi hose ku Isi, usanga umuhungu washatse umukobwa amukunze bandikirana utugambo twiza ariko haca kabiri bakandika basaba gutana, ibi bintu birababaje.”

Aha niho yahereye asaba abantu kurushaho gusengera ingo zibanye mu makimbirane kuko bitera ibikomere abana.

Ati “Twagiye kubwiriza ubutumwa mu kigo cy’amashuri, twihererana urubyiruko tubababaza ikintu kibabaza cyane, benshi banditse bavuga ko iyo ababyeyi babo baraye batongana. Abana bafite ibikomere bishingiye kuri twe ababyeyi, iyo urugo rusenyutse, igihugu n’Itorero riba rihombye tudasize abana. Aba bana baba ku mihanda benshi babiterwa n’amakimbirane yo mu ngo.”

Bamwe muri bari muri iki giterane, bahuriza ku kuba kibasigiye umukoro wo kurushaho kurandura amakimbirane yo mu ngo, biyemeza kuba ijisho rireba kure mu kuyakumira ataragera kure.

Uyu ni umwe mu babyeyi utuye mu Murenge wa Gikondo , ati “Akenshi iyo amakimbirane ari mu rugo cyangwa umuryango runaka nta terambere ryagerwaho kuko buri umwe hagati y’umugabo aba akurura yishyira, aha niho usanga abana baharenganira, nkatwe tuba dutuye mu Mujyi abana bahita bigira kuba mu mihanda.”

Mugenzi we yagize ati “Umwana niwo muryango wejo najya mu muhanda nta muryango tuzaba twubaka, gusa dutahanye umukoro wo kurandura amakimbirane twubaka umuryango mwiza uzira amakimbirane.”

Kuwa 07 Ugushyingo 2021, ku Itorero rya ADEPR Gashyekero hakozwe urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, hakorwa ivugabutumwa rigamije kurwanya uburaya n’ubuzererezi.

Bamwe mu bihannye kuva mu buraya n’ubuzererez, kuri iki cyumweru bahawe imyambaro barihirwa Mituweli zo kwivurizaho mu rwego rwo kubafasha kubaho neza kandi batekanye.

Biteganyijwe ko kuwa 05 Ukuboza 2021 kuri ADERP Gashyekero bazakora igiterane kizitsa kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, Korali Shalom yo muri Nyarugenge izagabura ijambo ry’Imana binuze mu ndirimbo.

Hagenimana Anastase ni umuyobozi muri ADEPR Gashyekero, yavuze ko bifuza ko Itorero rifasha abayoboke kugera ku iterambere ryuzuye rya roho n’iry’umubiri.

Ati “Twifuza ko bajya mu bikorwa byo kwiteza imbere, ntiwatera imbere urugo ruhoramo amakimbirane,bajye mu burezi bafashe abana batiga bashobore kwiga amashuri, mu buzima bashishikariza abantu kwishyura mituweli noneho no mu mibanire myiza n’abandi barebe ingo zitabanye neza bazifashe kubana neza nk’abantu b’Imana.”

Abitabiriye iki Giterane basabwe kujya gusangiza ubumenyi bahawe kandi bakibuka ko bakwiye kuba aba mbere mu kuzana impinduka ziganisha ku mibereho myiza mu ngo zabo n’aho batuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buvuga ko bushima ibikorwa bikomeje gukorwa n’Itorero rya ADEPR Gashyekero birimo gahunda nziza yo gufasha abatuye Gashyekero kuva mu biyobyabwenge n’izindi gahunda zunganira mu gushyira imihigo mu bikorwa.

Hagenimana Anastsase, umuyobozi mw’Itorero rya ADEPR Gashyekero avuga ko imihigo yo gufasha Abakristo n’abaturage ba Gashyekero guhinduka ku mutima no ku mubiri ikomeje

Korali Siloam yo mw’Itorero rya ADEPR Karambo yasendereje umunezero abitabiriye iki giterane

Korali Shalom yi Nyarugenge itegerejwe mu Gashyekero kuwa 05 Ukuboza mu giterane kizahabera

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW