Perezida Paul Kagame ari mu nama ya G20 yagaragaje ko ibihugu bikize ari byo pfundo ry’ihindagurika ry’ikirere, bityo ko Afurika atari yo ntandaro gusa yavuze ko umugabane witeguye kugira uruhare mu gushakira igisubizo iki kibazo.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021, i Roma mu Butaliyani nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabigarutseho mu biganiro by’umunsi wa kabiri, ni mu kiganiro cyagarukaga ku ihindagurika ry’ikirere.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri iki kiganiro yagaragaje ko ibihugu bikize ari byo biri ku isonga mu kohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere atari umugabane wa Afurika gusa ngo uyu mugabane witeguye kwifatanya n’abandi gushakira igisubizo ikibazo.
Yagize ati “Ibihugu bifite ubukungu buri hejuru nibyo byohereza 80% by’ibyuka bihumanya ikirere, Afurika si nyirabayazana ku ihindagurika ry’icyirere, ariko dushobora kandi tugomba kuba bamwe mu bashaka igisubizo, kandi ni yo nzira turimo.”
Mu bindi byagarutsweho n’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ni intego y’ibihugu bikize byari byahaye yo kugenera ibihugu biri mu nzira y’amajyambere asaga miliyari 100 z’amadorali buri mwaka yo guhangana n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere, aho yagaragaje ko iyi ntego bigaragara ko yananiranye kugerwaho.
Ati “Ubushake bwo gukusanya miliyari 100$ ku mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntirashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, ndetse nta n’igikorwa gifatika kiganisha muri iki cyerekezo.”
Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje ko inama y’ibihugu bikize ku Isi ya G20 ikwiye kuba intangiriro nziza yo gushyira mu bikorwa iyi ntego ibi bihugu bikize byihaye yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubaka ubukungu bujyana no gusigasira ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ijambo rye kandi yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo butandukanye bugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu rwego rwo gutuma ikibazo cy’ubushyuhe buri hejuru mu Isi bugabanuka.
Ibi yashimangiye ko biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali yavuguruye iy’i Montreal yo kurinda iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba (Ozone), hagabanywa imyuka mibi wa hydro fluorocarbons yoherezwa mu kirere.
- Advertisement -
Yemeza ko inama ya COP-26 yiga ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere itangira kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2021, izagira icyo ikora kuri iki kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Gusa ngo hakenewe ko ibihugu byose bihagurukira iki kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere rituma ubushyuye mu Isi bukomeje kwiyongera, ibintu byagira ikibazo gikomeye ku kiremwa muntu.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW