Bigoranye Polisi yatwaye igikombe cy’Igihugu mu mukino wa Handball itsinze APR HC

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira, 2021 nibwo hakinwe umukino wa nyuma mu irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu mu mikino ya handball, ikipe ya Police HC itsinda APR HC ibitego 25 kuri 23 iyitwara igikombe.

Uturutse ibumoso ni umutoza wungirije, AIP Jean Pierre Cyrile Byiringiro, hagati ni umutoza mukuru, IP Antoine Ntabanganyimana ku ruhande ni muganga w’ikipe S/SGT Mugwiza Philippe

Rwari rwambikanye ku isaha ya saa munani z’amanywa, kuri Stade Amahoro, Pilice HC na APR HC.

Aya makipe akunze guhurira ku mukino wa nyuma mu marushanwa y’umukino w’amaboko wa Handball ategurwa mu Rwanda. Ni umukino urangwa n’ishyaka ryinshi haba ku batoza, abakinnyi ndetse n’abakunzi b’aya makipe.

Umutoza w’ikipe ya Police HC, Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko nk’ibisanzwe umukino wose awufata nk’ukomeye ariko iyo bigeze ku guhura na APR HC biba akarusho.

Mu kibuga yabanjemo abakinnyi bakomeye ndetse bamaranye igihe kirekire, nka Kapiteni w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert, Umunyezamu Bananimana Samuel ndetse wanagoye cyane APR HC, Muhumure Elysee (umukinnyi mushya), Tuyishime Zacharie, Umuhire Yves (Umukinnyi mushya) Rwamanywa Viateur na  Murwanashyaka Emmanuel bakunze kwita Kabage.

Uko umukino wagenda urushaho gukomera umutoza IP Ntabanganyimana yagendaga akora impinduka mu kibuga azanamo Nshimiyimana Alex, umunyezamu Uwimana Jackson ndetse na PC Siboniyo Philippe.

Igice cya mbere cy’iminota 30 cyarangiye Police HC ifite ibitego 12 ku bitego 9 bya APR HC.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR HC yavuguruye imikinire ndetse itangira gutsina Police HC kuko hari aho byageze bakagenda banganya ibitego.

Police HC yahitaga ikora ibishoboka igashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, iminota 60 y’umukino yaje kurangira ikipe ya Police HC itsinze APR HC ibitego 25 kuri 23 iyitwara igikombe.

- Advertisement -

Umutoza IP Ntabanganyimana yishimiye igikombe atwaye ndetse anashimira abakinnyi be uko bagaragaje ishyaka no kudacogora.

Yagize ati ”Dusanzwe tubizi ko APR HC ari ikipe nziza, ni ikipe yiyubaka buri mwaka, ni ikipe ifite abakinnyi bashya ndetse tutari tumenyereye imikinire yabo. Gusa ndashimira abakinnyi ko bakurikije inama nabahaye none bakaba bashoboye kwegukana igikombe cy’Igihugu. Ni ibintu byo kwishimira ndetse nshimira n’Imana kuko irushanwa rirangiye nta mukinnyi uvunitse.”

Umutoza w’ikipe ya APR HC, Bagirishya Anaclet yashimiye mugenze we IP Ntabanganyimana yemera ko byari bikwiye ko ikipe ya Police HC itwara igikombe ariko anavuga ko ikipe afite itanga icyizere.

Ati ”Nibyo ntabwo ngaya abakinnyi banjye bakoze uko bashoboye kuko murabibona ko bashoboye kugera ku mukino wa nyuma. Mwabibonye ko bamwe bakiri bato kandi ni bashya, turacyakomeza kubaka ikipe. Police HC ni ikipe nziza namwe mwabibonye, abakinnyi bayo hafi ya bose baraziranye, baramenyeranye kuko bamaranye imyaka igera kuri 6.”

Police HC yabaye iya mbere itwara igikombe, APR HC iba iya kabiri naho ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Kigoma iba iya Gatatu. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe agera kuri 20.

Umutoza ndetse n’abakinnyi b’ikipe ya Police HC nyuma y’umukino bavuze ko iri rushanwa begukanye wari umwanya mwiza wo kwitegura irushanwa ritaganijwe mu gihugu cya Tanzania mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka.

Umutoza wa APR HC, Bagirishya Anaclet
Ikipe ya Police HC ni imwe mu ahagaze neza mu Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW