Bull Dogg yiyongereye mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo umunya-Nigeria Rema

Ndayishimiye Malick Bertrand wamamaye mu muziki mu njyana ya Hip Hop nka Bull Dogg agiye gutaramira abanyarwanda muri Kigali Arena mu gitaramo azahuriramo na Rema umuhanzi ugezweho muri Nigeria kizasusurutsa abazitabira imikino ya BK All Star Game.

Umuraperi Bull Dogg uri mu bambere bakunzwe mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda

Iki gitamo kizaba tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena, Bull Dogg yateguje abakunzi b’injyana ya Hip Hop ko bazimara agahinda abasaba kuzaza kumutera ingabo mu bitugu.

Bull Dogg yabaye umuhanzi wa gatanu wamenyekanye uzataramira abanyarwanda n’abanyamahanga bazitabira uyu mukino wa BK All Star Game 2020-2021 nyuma y’abanyarwanda barimo King Kivumbi, Mike Kayihura, Social Mulla na Rema uri mu bakunzwe muri Nigeria.

Divine Ikubor  uzwi nka Rema yavutse kuwa 01 Gicurasi 2000, azwi mu ndirimbo zakunzwe ku mugabane w’Afurika no hanze yawo nka Bounce, Woman, Peace of Mind, Soundgasm n’izindi.

Umuraperi Bull Dogg uherutse gushyira hanze umuzingo uriho indirimbo 13 ziri mu njyana ya Hip Hop benshi bita iya kera (Old Skul), ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora injyana ya Hip Hop batigize bacika intege mu rugendo rwabo rwa muzika, ibintu ashimirwa na benshi.

Iyi alubumu nshya ya Bull Dogg igaragaramo abahanzi bakora injyana ya Hip Hop barimo abahoze mu itsinda rya Tuff Gang nka Fireman, Green P na P FLA bigize gukozanyaho binyuze mu ndirimbo mu myaka itambutse.

“Kemotherapy” kandi iriho abahanzi bo mu kiragano gishya biganjemo abakora Trap na Drill, aherutse gusobanura ko yakoranye nabo mu kiragano gishya kugira ngo akomeza kujyana n’ibihe ndetse no gushyigikira barumuna be.

FERWABA yatangaje ko ibiciro byo kwinjira muri VIP : 5000Frw,VVIP: 10.000Frw kubazagura amatike mbere naho kubazayagurira ku muryango ahasanzwe bazishyura 5000Frw, VIP:10.000Frw mu gihe VVIP ari 20.000Frw, aya mafaranga ntabwo arimo ibiciro byo gupimwa Covid-19.

FERWABA ivuga ko abazitabira iki gitaramo bagomba kuba byibura barafashe urukingo rumwe rwa Covid-19 bakaba baripimishije Covid-19 mu masaha 72.

- Advertisement -
Bull Dogg yiyongereye kubazasusurutsa abazitabira BK All Star Game
                                                 Social Mulla nawe azatarama muri iki gitaramo
         Rema uri mu bagezweho muri Nigeria azataramira abanyarwanda n’abanyamahanga muri Kigali Arena

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW